Ukraine n’u Burusiya byakomeje kurasana mu ijoro ryakeye, aho Perezida Volodymyr Zelensky yashinje Moscou gukoresha ibisasu bya Koreya ya Ruguru.
Perezida wa Ukraine yavuze ko ibitero byabereye i Zaporozhye, byahitanye nibura batandatu bikanakomeretsa nibura 19, byakoreshejwemo ibisasu bya missiles ballistic byaturutse ku mufatanyabikorwa w’u Burusiya, Korea ya Ruguru.
I Voronezh, mu majyepfo y’u Burusiya, ububiko bw’umucuruzi wo kuri interineti, Wildberries, bwagabweho igitero na Ukraine nk’uko inkuru dukesha BBC ivuga.
Iyi sosiyete, izwi nka Amazon y’u Burusiya, yagiye yibasirwa muri ibi byumweru bishize. Ibi bitero bibaye nyuma y’umunsi umwe abantu bagera kuri 13 bishwe, harimo n’umwana umwe, mu bitero bya drones bya Ukraine muri Leta ya Tatarstan mu Burusiya, iri mu birometero birenga 1,100 (miles 680) uvuye ku mupaka wa Ukraine.
Mu ijambo yavuze ku mugoroba wo kuwa Mbere, Zelensky yavuze ko “ku nshuro ya mbere” u Burusiya “budashobora kurwana butabonye inkunga ziturutse muri Koreya ya Ruguru”.
Yavuze ko uko ibitero bya Koreya ya Ruguru bikomeza kwiyongera muri Ukraine, mu Burayi, ari na ko ibisasu byayo n’abasirikare bayo bakoreshwa cyane, kandi ari ko barushaho gukosora amakosa bakora.


