IMG-20260826-WA0025

Burundi: Sahwanya-FRODEBU ihangayikishijwe n’inkongi z’umuriro zibasira amasoko kuva mu 2011

Sangiza iyi nkuru

Ibi byatangajwe kuwa 25 Kanama 2026, n’Umuvugizi w’ishyaka Sahwanya-FRODEBU, Bikorindagara Sylvestre, avugira mu gihe hashize igihe hagaragara amasoko afatwa n’inkongi z’umuriro mu murwa mukuru w’ubucuruzi, Bujumbura, mu gihugu hagati harimo irya Kinindo ryahiye kuri uyu wa Kabiri ushize.

Bikorindagara Sylvestre yavuze ko bakomeje gukurikirana, n’umutima uhagaze, izi nkongi z’umuriro avuga ko zimaze imyaka 15 zibasira amasoko n’izindi nyubako z’ubucuruzi n’ibikorwa by’iterambere mu gihugu cyose nk’uko tubikesha Iris news.

Bikorindagara yavuze ko uretse abanyamigabane n’igihugu cyose kihahombera ibijyanye n’iterambere n’ubukungu, ariko ngo ikibabaje kikaba ari ukubona inzego za leta zibishinzwe zisa nk’aho nta somo zikura muri urwo rukurikirane rw’inkongi z’umuriro ngo zifate ingamba zikwiye zo kwirinda no guhagarika byihuse inkongi mu gihe yadutse.

Ishyaka Sahwanya-FRODEBU ryatanze inama z’icyakorwa

Ishyaka Sahwanya FRODEBU ryasabye leta:

-Gukora isuzuma rikomeye ry’inyubako n’umutekano ahakorerwa ubucuruzi ngo hamenyekane ibituma inkongi z’umuriro zikomeza kwaduka;

-Abakoze iperereza na bo bagomba kwereka leta ingamba zibereye zafatwa kugirango inkongi z’umuriro zihagarare burundu cyangwa zigabanuke ku rugero rushimishije;

– Guha ubushobozi inzego zishinzwe kurwanya impanuka mu bibanza bikomeye by’ubucuruzi;

-Gushyiraho no kubahiriza ingamba z’umutekano mu masoko n’ahandi hakorerwa ubucuruzi;

-Gushyiraho uburyo bw’ubwishingizi aho hantu ku bufatanye n’abahakorera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply