Visi Perezida wa Tanzania, Dr. Emmanuel John Nchimbi, yatangaje icyemezo cye cyo kwegura ku mwanya we no gusezera burundu mu mirimo ya Leta ndetse no muri politiki, ibi bikazatangira kubahirizwa kuva ku wa 4 Nzeri 2026.
Mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Visi Perezida i Dodoma, kuri uyu wa Kabiri, itariki 25 Kanama 2026, Dr. Nchimbi yatangaje ko yamaze gushyikiriza ibaruwa ye yo kwegura ku mugaragaro Perezida Samia Suluhu Hassan.
Dr. Nchimbi yashingiye ku ngingo ya 50(2)(c) ifatanyijwe n’ingingo ya 149(2) by’Itegeko Nshinga rya Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya mu gufata icyemezo cyo kuva ku mwanya we, kugira ngo bihe Perezida Hassan amahirwe yo gushyiraho undi Visi Perezida nk’uko tubikesha Citizen.
Agaruka ku gihe yamaze kuri uyu mwanya, Dr. Nchimbi yavuze ku isezerano yari yarahaye Umukuru w’Igihugu umwaka umwe mbere, aho yari yarasezeranyije gukorera igihugu mu budahemuka no kuva ku mwanya we igihe cyose haba hakenewe impinduka.
Ati: “Ku wa 27 Kanama 2025, nasezeranyije Nyakubahwa Perezida Dr. Samia Suluhu Hassan ko nzamufasha hamwe n’igihugu cyacu uko nshoboye kose kandi mu budahemuka busesuye,”
“Nanone namwijeje ko igihe cyose azabona ko hakenewe undi Visi Perezida, nzava kuri uwo mwanya. Ndemera ntashidikanya ko Nyakubahwa Perezida yifuza impinduka, bityo rero nafashe icyemezo cyo gushyira mu bikorwa isezerano ryanjye.”
Dr. Nchimbi yashimiye Perezida Hassan ndetse n’ishyaka riri ku butegetsi, Chama Cha Mapinduzi (CCM), ku bw’icyizere bamugiriye mu mikorere ye.
Yanashimiye Abanyatanzaniya ku bw’inkunga n’ubufasha bamuhaye mu gihe yari mu mirimo ya leta, anizeza igihugu ko azakomeza kuba umuturage ukunda igihugu cye.


