Icyogajuru cy’u Bushinwa cyari kijyanye satellite mu kirere yaturitse nyuma y’amasegonda make gihagurutse kuri uyu wa Mbere, ibi bikaba bigaragaza igihombo gikomeye muri gahunda ya Beijing yo kuba mu bihugu by’ibihangange mu bijyanye n’isanzure.
Icyogajuru cya Long March 7A cyaturitse mu buryo buhambaye nyuma y’amasegonda 85 gusa gihagurutse kuri site ya Wenchang ku kirwa cya Hainan ku wa Mbere nijoro, nk’uko byagaragajwe na videwo yashyizwe ahagaragara.
Bitandukanye n’irindi yoherezwa ry’ibyogajuru ryagenze neza, iki kibazo gisa nkaho kitahawe agaciro mu itangazamakuru rya Leta y’u Bushinwa ritigeze rivuga cyane iby’iturika.
Ibiro ntaramakuru bya leta, Xinhua, byemeje aya makuru nyuma y’amasaha atatu icyogajuru gituritse, bivuga ko cyahize ikibazo mu gihe cyo kuguruka. Byongeyeho ko icyayiteye impanuka kirimo gukorwaho iperereza, ariko nta makuru arambuye yatanzwe.
Umuyobozi w’u Bushinwa, Xi Jinping, afite intego zo gutuma u Bushinwa buba igihugu cya mbere ku Isi mu bumenyi bw’isanzure bitarenze umwaka wa 2050, kandi igihugu kiri mu irushanwa rikomeye na Amerika mu bijyanye n’ikoranabuhanga ryo gukora ibyogajuru byakongera gukoreshwa, ubushakashatsi ku kwezi no kohereza ibyogajuru.
Elon Musk washinze SpaceX, wabonye ibyogajuru bye byinshi biturikira nyuma gato yo koherezwa, yagize icyo avuga kuri X ko ibintu bijyanye n’ibyogajuru ari ibintu bikomeye cyane.
Long March 7A ni icyogajuru gikohereshwa mu kohereza satellite mu isanzure cyakozwe na China Academy of Launch Vehicle Technology, ishami rya China Aerospace Science and Technology Corporation, rwiyemezamirimo mukuru wa leta muri gahunda y’isanzure y’u Bushinwa.
Ubu bwari ubutumwa bwa 18 bwa Long March 7A, yananiwe rimwe gusa, mu rugendo rwayo rwa mbere mu 2020. Yongeye koherezwa muri Werurwe 2021 bigenda neza, amashusho agaragaza imbaga y’abantu bari bateraniye aho yoherezwa.


