Perezida Yoweri Museveni, kuwa Kabiri yakiriye mu ngoro ye umukinnyi wa cinema w’icyamamare muri Hollywood, Tyrese Gibson, uri gusura Uganda kuva kuwa Mbere.
Abinyujije kuri X, Perezida Museveni yahaye ikaze muri Uganda uyu mukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyi.
Ati: “Ndashaka guha ikaze muri Uganda umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Tyrese Gibson. Twaganiriye ku bijyanye n’ubuhanzi, ubukerarugendo, ndetse n’amateka n’umurage bihuriweho na Afurika n’Abanyafurika bo muri Amerika.”
Museveni yakomeje ati: “Namusobanuriye ibyerekeye inzego enye za Uganda zigamije impinduka mu mibereho n’ubukungu, harimo n’uruhare rw’abahanzi nka we mu rwego rwa serivisi. Twaganiriye kandi ku mahirwe ari muri izo nzego n’uburyo zagira uruhare mu iterambere rya Uganda.”
Yakomeje amwifuriza kugira uruzinduko rwiza kandi rutanga umusaruro muri Uganda.


