HQmKXBzWkAAbXYg_copy_1171x944

Umukozi wo mu Biro bya Museveni yatawe muri yombi, Gen. Muhoozi amuteguza ibiboko 3,000

Sangiza iyi nkuru

Matthew Bagonza, umuyobozi w’Ubunyamabanga bw’akanama gashinzwe kugira inama Perezida Yoweri Museveni ku bijyanye n’ibicuruzwa byoherezwa hanze y’igihugu n’iterambere ry’inganda, yatawe muri yombi nyuma y’uko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, atangaje ko uru rwego ari “umutwe utemewe” kandi ko bamwe mu barugize bakekwaho ruswa bagiye gufatwa.

Bagonza yafatiwe iwe mu rugo i Entebbe n’abakozi b’inzego z’umutekano ku wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026.

Nyuma y’amakuru y’ifatwa rye, Gen. Muhoozi Kainerugaba yemeje ku mugaragaro ko Bagonza ari mu maboko y’inzego z’umutekano, anashyira kuri X ifoto ye yambaye ubusa.

Yavuze ko azahanishwa ibiboko, ndetse avuga ko azajya ahabwa ibiboko 3,000 buri cyumweru.

Mu bindi byatangajwe na Muhoozi, yavuze ko Bagonza azatangira gukubitwa ku nda, ndetse akoresha amagambo akomeye avuga ko n’aramuka apfuye azize icyo gihano bitazamubabaza.

Ibi byabaye nyuma y’uko Gen. Muhoozi ku wa 25 Kanama atangaje ko PACEID Bagonza yakoragamo ari urwego rutemewe, anavuga ko abantu barwo bakekwaho ruswa bagiye gutabwa muri yombi.

Bagonza ni umwe mu bantu bakomeye muri PACEID, aho ayobora Ubunyamabanga bwayo kandi akaba amaze igihe akorana bya hafi na Odrek Rwabwogo, uyobora ruriya rwego.

PACEID yashinzwe ku bw’icyemezo cya Perezida Yoweri Museveni mu 2022, igamije guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, gushakira Uganda amasoko mashya no guteza imbere inganda.

Uru rwego rukorera mu biro bya Perezida wa Uganda.

Odrek Rwabwogo, umuyobozi wa PACEID, ni umukwe wa Perezida Museveni. Ibi bituma ifatwa rya Bagonza rishyira igitutu gikomeye kuri ruriya rwego, mu gihe umwuka mubi hagati ya Gen. Muhoozi na PACEID ukomeje gufata indi ntera.

Gen. Muhoozi kandi yihanangirije ibitangazamakuru bya radiyo na televiziyo ko bizahura n’ingaruka zikomeye biramutse bihaye ijambo abayobozi cyangwa abagize PACEID, nyuma yo kuvuga ko uru rwego rutemewe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply