e05105bf-8d79-45ea-9cab-c13f55f557dd.jpg

Pakistan: Nibura abana b’impinja 14 bishwe n’inkongi y’umuriro yadutse mu bitaro

Sangiza iyi nkuru

Nibura abana 14 b’impinja kuri uyu wa Gatatu bapfuye nyuma y’inkongi y’umuriro yadutse mu cyumba cy’ababyeyi cy’ibitaro byo mu murwa mukuru wa Pakistan witwa Islamabad.

Umuvugizi yabwiye BBC Urdu ko inkongi yaturutse ku gikoresho gitanga ubukonje cyangwa ubushyuhe (air-condition) mu cyumba cyagenewe ababyeyi n’abana mu bitaro bya PIMS, maze ikwirakwira vuba bitewe n’imiyoboro ya oxygen.

Uruhinja rumwe rwarokowe mu bana 15 bari mu cyumba icyo gihe, nk’uko umuvugizi w’ibitaro yabitangarije BBC.

Imiryango yateraniye hanze y’ibitaro, ababyeyi benshi bari mu marira, nk’uko umunyamakuru yabitangaje, umugabo umwe akaba yabwiye BBC ko umwana we w’iminsi itatu yapfuye.

Minisitiri w’Intebe, Shehbaz Sharif, yagaragaje “agahinda gakomeye” kandi ategeka ko iperereza rihita rikorwa. Hashyizweho komite ishinzwe iperereza igomba gutanga raporo mu masaha 24.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply