hq720 (2)

C64: Joseph Kabila na Corneille Nangaa bakenewe mu biganiro bidaheza muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Kinshasa ikomeje kwanga ko Joseph Kabila na Corneille Nangaa bagira uruhare mu biganiro hagati y’abanyagihugu bihuza impande zose byatangajwe na Perezida wa Repubulika ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Martin Fayulu arimo gukora ibishoboka byose ngo agaragaze akamaro ko kuba uwahoze ari perezida n’uwahoze ayobora Komisiyo Yigenga y’Amatora (CENI) bagira uruhare muri ibyo biganiro.

Mu kiganiro yatangiye i Paris mu Bufaransa, aho amaze iminsi kuva mu mpera z’icyumweru gishize, Umuyobozi w’ihuriro Lamuka yashimangiye ko ari ngombwa cyane ko Joseph Kabila yitabira ibyo biganiro byatangajwe, avuga ko kuba yarahoze ari umukuru w’igihugu bituma aba umuntu w’ingenzi muri iki gikorwa.

Kubera ko ashinjwa gukorana/kuyobora umutwe wa AFC/M23 bavuga ko uterwa inkunga n’u Rwanda, ndetse akaba yarakatiwe igihano cy’urupfu n’Urukiko rwa Gisirikare rwa Congo, Fayulu yizera ko kwitabira ibyo biganiro byamuha amahirwe yo gusobanura impamvu zamuteye kwigomeka ku gihugu.

“Ni abantu bafite uruhare muri ibyo biganiro. Kabila yayoboye iki gihugu. Uko yaba ameze kose cyangwa icyo yaba yitwa, arahari. Bavuga ko ari we uha intwaro n’amafaranga umutwe wa AFC/M23; agomba kuza akatubwira impamvu abikora, n’ikibazo gihari icyo ari cyo,” ni ko akomeza avuga.

Kimwe na Kabila, Martin Fayulu ashimangira ko na Corneille Nangaa agomba kuhaba; akaba abona ko akwiye gusobanura impamvu yafashe icyemezo cyo gufata intwaro akarwanya ubutegetsi nyuma yo kumara imyaka myinshi ayobora Komisiyo Yigenga y’Amatora (CENI), umwanya yavuyeho mu Kwakwakira 2021.

Ati: “Nangaa yayoboraga Komisiyo yigenga y’amatora; ni we watangaje ko Tshisekedi ari we watsinze, nubwo Tshisekedi atari we wari watsinze. Arahari; yafashe intwaro arwanya igihugu. Ari kwica, cyangwa ategeka abandi kwica, bene wabo, abantu bagenzi be basangiye amaraso… agomba kuza agasobanura impamvu yakoze ibyo.”

“Nk’uko bavuga, ‘imyenda yanduye imeserwa mu muryango’ (ibibazo by’imbere mu muryango bikemurirwa imbere mu muryango),” ibi nibyo umuyobozi wa C64 yakomeje atangaza.

Mu gusoza, Martin Fayulu yatanze igitekerezo cy’uko ibiganiro by’abanyagihugu bihuza impande zose bizaba mu gihe kiri imbere byazibanda ku kuri, ubutabera, ubwiyunge, no gushimangira ubumwe bw’igihugu.

Nyuma y’amasaha 24 ihuriro ritavuga rumwe n’ubutegetsi, C64, ritangaje ko ryitegura gusubukura imyigaragambyo ryari ryasubitse nyuma y’igihe ntarengwa ryari ryahaye Perezida Felix Tshisekedi ngo ategure ibiganiro byavuzwe haruguru, ku Cyumweru Tshisekedi yatangaje ko vuba aha ageza ijambo ku banyagihugu asobanura birambuye ibijyanye n’ibyo biganiro bidaheza hagati y’Abanyekongo.

Umukuru w’Igihugu cya Congo-Kinshasa yatangarije ibi i Libreville muri Gabon, ubwo yahuraga n’Abanyekongo baba muri iki gihugu, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply