Perezida Donald Trump yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye kugabanya ku buryo bugaragara imyitozo ya gisirikare ihuriweho zakoranaga na Korea yâEpfo, avuga ko afitanye âumubano mwiza cyaneâ na Kim Jong Un uyobora Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un.
Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe, Truth Social, Perezida Trump yavuze ko Koreya yâEpfo iherutse kwanga kwifatanya na Amerika mu bikorwa byo gukuraho gahunda ya nikleyeri ya Iran.
Yagize ati: “Iyi myitozo ya gisirikare ntabwo ihenze gusa, kuko igice kinini cyâamafaranga ayikoresha gitangwa na Amerika (nkâuko bisanzwe!), ahubwo inatanga ubutumwa budakwiye na gato kandi bwâubushyamirane.â
Korea y’Epfo ku ruhande rwayo, yatangaje ko imyitozo ya gisirikare ihuriweho na Amerika izakomeza nkâuko yari iteganyijwe. Koreya ya Ruguru yo nta cyo yari yatangaza ku byatangajwe na Trump.
Ibi biravugwa nyuma yâuko muri uku kwezi Koreya ya Ruguru yakoze igerageza rya misile zo mu bwoko bwa âballistiqueâ, ibikorwa byabujijwe nâUmuryango wâAbibumbye.
Ku Cyumweru Trump yavuze ko âigihe cyo guhagarika iyo myitozo cyari cyarenzeâ, kuko Amerika na Koreya yâEpfo byari biteganyijwe ko bitangira imyitozo nk’iyo ngarukamwaka kuri uyu wa Mbere.
Yongeyeho ati: âNubwo ibi bisa nkâaho bidafitanye isano (?), mperutse kubaza Perezida wa Koreya yâEpfo niba bashaka kwifatanya natwe mu gukuraho intwaro za kirimbuzi muri Repubulika ya Kisilamu ya Iran, maze baransubiza bati: âOya, murakoze!ââ
Trump atangaje ibi nyuma yâamasaha atageze kuri 24 ashyize ku rubuga rwe ifoto ya kera yafotowe ari kumwe na Kim Jong Un mu 2019. Trump yavuze ko bombi ari inshuti zikomeye, ânubwo kuri iyi foto tutagaragaza ubushutiâ.
Biteganyijwe ko iyo myitozo ihuriweho na Amerika na Korea y’Epfo izamara iminsi 11 ikazitabirwa nâabasirikare ba Koreya yâEpfo bagera hafi ku 18,000.


