Polisi ya Zimbabwe ivuga ko abantu nibura 44 bapfuye nyuma yuko ku wa kabiri ubwato burohamye mu Kiyaga cya Kariba cyo muri icyo gihugu.
Ubwo bwato bwari bufite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 90 hamwe n’ababutwaye batanu ariko umutegetsi wo kuri icyo kiyaga yatangaje ko abantu 120, barimo abana 12, ari bo bari bari muri ubwo bwato.
Polisi yongeyeho ko ubwo bwato bwakubiswe n’umuraba ukaze, nuko burabirinduka nk’uko inkuru dukesha BBC ivuga.
Amashusho yatangajwe ku mbuga zo kuri murandasi uko bigaragara yerekana igice cyo munsi cy’ubwo bwato kirimo kureremba mu mazi.
Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yatangaje ibihe by’amage mu gihugu, mu gihe ibikorwa byo gushakisha no gutabara byakajije umurego. Kugeza ubu, abantu 77 ni bo bamaze gutabarwa.
Ikiyaga cya Kariba, gikora ku mupaka Zimbabwe ihana na Zambia, ni kimwe mu bigega binini cyane by’amazi ku isi byakozwe na muntu, kikaba cyifashishwa mu ngendo zo mu mazi no mu burobyi ndetse kikaba ari n’ingenzi cyane ku ngomero z’amashanyarazi z’ibyo bihugu byombi.

