images (25)

Minembwe: Ibitero bya Kinshasa byashegeshe abatuye Mukoko na Nyamabuguma

Sangiza iyi nkuru

Ibitero byo mu kirere by’ubutegetsi bwa Kinshasa byongeye guhitana abantu b’inzirakarengane kandi byangiza byinshi i Minembwe mu bice bituwe cyane nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23.

Iri tangazo ryanyujijwe kuri X n’Umuvugizi Lawrence Kanyuka, rivuga ko “Ku wa Gatandatu, itariki ya 22 Kanama 2026, saa 12:10 z’amanywa, ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero by’indege zikoresheje indege zitagira abapilote za kamikaze mu turere dutuwe cyane twa Mukoko na Nyamabuguma, muri axe ya Minembwe.”

Ibi bisasu bivugwa ko byateje impfu z’abaturage b’inzirakarengane ndetse byangiza ibikorwa remezo by’abaturage cyane.

AFC/M23 yongeye gushimangira ko yiyemeje kurengera no kurinda abaturage b’abasivili, ndetse no gushyiraho uruzitiro rw’umutekano kugira ngo irinde ubuzima bw’abaturage kandi ikingire abaturage ibitero by’ubugome bya leta ya Kinshasa.

Ibi bitero byagabwe mu gihe intumwa z’ubutegetsi bwa Kinshasa n’iza AFC/M23 zari zirimo gusoza imirimo y’inama imaze iminsi izihuza mu Busuwisi, aho yarangiye impande zombi zemeranyije ingingo zirimo iyo gukomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ihagarikwa ry’imirwano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply