Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimangiye ko ikibazo cya FDLR gikomeje guhangayikisha u Rwanda mu gihe cyose ikibarizwa ku butaka bwa Congo, agaragaza ko ari yo mpamvu nyamukuru yakomeje guteza amakimbirane hagati y’u Rwanda na RDC.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kigali kuri uyu wa Mbere ushize, itariki ya 24 Kanama 2026, ubwo yasubizaga ikibazo kijyanye n’uko u Rwanda rubona amasezerano aherutse gusinywa hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR.
Atiriwe anenga ayo masezerano mu buryo bweruye, Perezida yavuze ko “nta gahunda n’imwe arumva kugeza ubu yibanda by’ukuri ku mpamvu nyamukuru z’ikibazo ngo ishake uko zakemurwa.”
Yongeyeho ati: “Biba ari ibintu byo hejuru gusa.”
“Si u Rwanda rwatangije iyi ntambara, nyamara rugashyirirwaho umutwaro wo kuba ari rwo nyirabayazana w’iki kibazo. Ikibazo cy’u Rwanda cyahoze ari umutwe wa FDLR muri Congo,” ibi nibyo Perezida Kagame yakomeje avuga agaragaza impamvu ibisubizo birambye ku ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo bigomba kwibanda ku mizi y’icyo kibazo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, na we yari aherutse gutanga ibitekerezo bye kuri ayo masezerano hagati ya FDLR na DRC ku mbuga nkoranyambaga, ayita “amacenga ya politiki no gushaka gutinza ibintu ku ruhande rwa Kinshasa.”
Nk’uko Nduhungirehe abivuga, guca intege cyangwa gukuraho FDLR ni inshingano Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiyemeje mu Masezerano y’Amahoro ya Washington, inshingano ayo masezerano mashya na FDLR atitaho.
“U Rwanda ruzakomeza kugira impungenge,” nk’uko Perezida Paul Kagame avuga.
Ku Rwanda, iki kibazo gikomeje kuba icyerekeye umutekano, nk’uko Perezida Kagame yabishimangiye. Perezida w’u Rwanda yongeyeho ati: “Igihe cyose iki kibazo kitarakemuka, u Rwanda ruzakomeza kugira impungenge.”
Agaruka ku kibazo cy’ibihano byafatiwe u Rwanda, Umukuru w’Igihugu yavuze ko izo ngamba ahubwo zongera ibibazo aho gutanga ibisubizo.


