Igihugu cya Algeria, kuwa 9 Kanama 2026, cyahaye Niger inkunga ya kajugujugu enye za gisirikare n’ibikoresho bifitanye isano, ikaba ari intambwe nshya ikomeye mu bufatanye mu by’umutekano bw’ibihugu byombi.
Minisiteri y’Ingabo z’Igihugu cya Algeria yavuze ko indege ebyiri za Mi-24V SuperHind na kajugujugu ebyiri za Mi-171 zitwara abantu, hamwe n’amasasu, ibikoresho byo gusimbura ibishaje, ibikoresho byo kubungabunga, n’inkunga y’ibikoresho, zavuye mu kigo cy’Ingabo za Algeria giherereye ahitwa In Guezzam mu gitondo zigera i Niamey ku mugoroba.
Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere za Niger, Brigadier Gen. Salifou Maïnassara yashyikirijwe iyo mpano, kandi umuhango wo kuyakira ku mugaragaro wabaye ku itariki ya 10 Kanama.
Minisiteri y’Ingabo ya Algeria yavuze ko kohereza indege byakozwe ku mabwiriza ya Perezida Abdelmadjid Tebboune nk’igice cy’ibikorwa byo gushimangira ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihugu byombi.
Amashusho yashyizwe ahagaragara yasaga n’aho yerekana indege 4, zatewe irangi rishya, zihaguruka mu birindi by’ingabo zo mu kirere muri In Guezzam hafi y’umupaka wa Niger.


