Kuri uyu wa Gatatu, itariki 13 Kanama 2026, Inyeshyamba za RSF zemeje ko zafashe Umujyi wa Geissan uherereye ku mupaka na Ethiopia itarebana neza na Sudani muri iki gihe.
Igitero cya RSF cyabanjirijwe n’ibitero bya drone n’amabombe y’intwaro ziremereye ku wa Kabiri. Ingabo za RSF ngo zaturutse mu cyerekezo cya Ethiopia.
Ingabo za Sudani zimaze igihe zigarurira utundi duce muri Leta ya Blue Nile kuva muri Kamena. Nyuma yo gukubitwa inshuro bikomeye muri Kordofan na Darfur, izi nyeshyamba ziri kugerageza kugira ibice na zo zigarurira muri Blue Nile.
Si ubwa mbere ingabo za Sudani zitangaza ko abarwanyi ba RSF n’abafatanya na zo baturutse mu gihugu cya Ethiopia. Ibintu nk’ibyo byabaye muri Gashyantare no muri Kamena.
Bivugwa ko ibimenyetso bihuriweho bigaragaza ko inyeshyamba za RSF n’ingabo za Abdelaziz al-Hilu, ziyobowe na Joseph Toka, zitorezwa mu nkambi iri i Benishangul, muri Ethiopia.
Iyi nkambi ikora nk’ibirindiro by’inyuma aho bashobora kongera kwisuganyiriza. Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, ibimenyetso bihamye kandi by’umwihariko byagaragaje ko Ethiopia, kimwe na Libya na Tchad, binyuzwamo inkunga ya gisirikare igenewe RSF itangwa na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu binyuze ku kibuga cy’indege cya Asosa. Ariko, Addis Ababa yakomeje guhakana ko nta ruhare ibifitemo.
Inyeshyamba za RSF zivuga ko zafashe Geissan yose; aho aba barwanyi bafatiye amafoto na videwo imbere y’ikigo cy’ubuvuzi kiri mu mujyi rwagati babishyira ku mbuga nkoranyambaga. Bagaragaje kandi ububiko bw’intwaro za gisirikare ubu buri mu maboko yabo.
Ariko, igisirikare kivuga ko imirwano ikomeje kandi ko ibirindiro bya gisirikare bifitwe na diviziyo ya 13 ry’ingabo zirwanira ku butaka bikiri mu maboko yayo. Igisirikare kirimo gukoresha indege zitagira abapilote zo muri Turkiya mu kurasa ibirindiro bya RSF muri uwo mujyi.
Nk’uko Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira (OIM) ubivuga, imirwano ikomeye yatumye abantu 2.500 bava mu byabo, barimo imiryango 500, bamwe muri bo bakaba barahohotewe. Abaturage bambutse umupaka binjira muri Ethiopia, nk’uko OIM ibivuga.


