Ambasaderi w’u Rwanda muri Azerbaijan, Gen. (Rtd) Charles Kayonga, yagaragaje ko ibisigisigi by’ubukoloni (by’umwihariko b’Ababiligi) na n’ubu bikigira ingaruka kuri sosiyete mu mibereho ya buri munsi kandi abakoloni bakomeje kugira ijambo ku bihugu bahoze bakolonije nyuma y’imyaka mirongo y’ubwigenge.
Ibi Ambasaderi Kayonga yabitangarije mu ijambo rye mu nama mpuzamahanga yabereye i Baku kuwa 21 Kanama yiswe mu Cyongereza, “Belgium’s Colonial Injustice and the 101-Year Path to Reparations,” ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga “Akarengane kakozwe n’abakoloni b’Ababiligi n’inzira y’imyaka 101 igana kwishyura impozamarira.”
Mu ijambo rye, nk’uko tubikesha Azertag.az, Charles Kayonga, Ambasaderi w’u Rwanda muri Azerbaijan, yagize ati: “Ubukoloni ntibwagarukiye gusa ku kwigarurira uturere; byanashyizeho inzego zagize uruhare mu butegetsi bwa politiki, indangamuntu, imibanire mu by’ubukungu, ndetse n’uburyo bwo kuvangura muri sosiyete. Izi nzego zikomeje kugira uruhare mu bihugu byahoze bikolonijwe ndetse na nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo ubukoloni burangiye.”
Ambasaderi yavuze ko ingaruka z’amateka kuri politiki ya none n’iterambere ry’ejo hazaza bigomba kwitabwaho.
Kayonga yagize ati: “Ubutabera bukosora bugira uruhare mu gukuraho ingaruka z’amateka ndetse no kubaka umubano ukomeye kandi ushingiye ku bufatanye hagati y’ibihugu n’imiryango.”
Yashimangiye ko kwigira ku bunararibonye bwa politiki bufitanye isano n’ubukoloni bifite akamaro kanini mu gusobanukirwa ingaruka zabwo z’igihe kirekire.
Ambasaderi yongeyeho ati: “Ubukoloni ntabwo bwigaruriye uturere gusa. Byashyizeho inzego zagize uruhare mu ishyirwaho ry’ubutegetsi bwa politiki, indangamuntu, gushyira ku murongo ubukungu, ndetse no kugena uwagombaga kugira uruhare muri urwo rugendo n’uwo guhezwa muri sosiyete. Izi nzego ziracyakomeza, mu buryo runaka, mu bihugu byinshi byakolonijwe kugeza na n’ubu, kandi birakenewe ko tureba byimbitse mu mateka kugira ngo dukureho ingaruka zabwo.”
Yagaragaje ko ubukoloni butagennye mu buryo bwa tekiniki iterambere rya politiki y’u Rwanda yakurikiyeho, ahubwo bwagize uruhare mu ishyirwaho ry’inzego n’imibereho abanyapolitiki nyuma bakomeje kugenderaho.
Kayonga yongeyeho ati: “Ni ngombwa kwerekana neza imiterere y’izi nzego n’ingaruka z’igihe kirekire zateje. Icyo gihe ni bwo bishoboka ko habaho ibiganiro bifatika kandi bifite ishingiro ku bijyanye n’inshingano zishingiye ku mateka, kugarura ubutabera, n’indishyi.”


