images (19)

Bangui: Ambasaderi w’u Bufaransa arashinjwa ibikorwa by’ubushurashuzi

Sangiza iyi nkuru

U Bufaransa bwatangiye gukurikirana umudiplomate wabwo mukuru muri Repubulika ya Centrafrica (CAR) kubera imyitwarire mibi, nyuma y’ibirego by’uko yajyanye abagore benshi mu rugo rwe rw’akazi akaryamana na bamwe muri bo.

Ibirego kuri Ambasaderi Bruno Foucher, bivuga ku bintu bivugwa ko byabaye hagati ya Mutarama 2024 na Werurwe uyu mwaka, byatumye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa ikora iperereza ku kibazo gishobora guhungabanya umutekano.

Umudiplomate w’Umufaransa yabwiye BBC ko kuva icyo gihe Minisiteri yatangiye iperereza kuri Ambasaderi Foucher kandi “rikomeje”. BBC kandi yavuganye na Ambasade y’u Bufaransa i Bangui kugira ngo igire icyo ivugaho.

Ntibirasobanuka neza ibihano bishobora gufatirwa Foucher cyangwa igihe iperereza rizamara.

Nk’uko amakuru aturuka mu bitangazamakuru by’u Bufaransa abivuga, Foucher avugwaho ko yatumiye abagore bagera kuri 30 mu rugo rwe mu murwa mukuru, Bangui kandi bamwe muri bo yaryamanye na bo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply