Kamonyi: Imodoka 2 zagonganye zihita zishya zirakongoka
Kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa 17h50 imodoka 2 imwe yo mu bwoko bwa Fuso n’igikamyo kikorera ibikomoka kuri peteroli zasakiranye zihita zifatwa n’inkongi y’umuriro. Ubwo umunyamakuru wa Bwiza.com yanyarukiraga ahabereye iyi mpanuka, yaganiriye na Bwana Habimana Jean Bosco wayirokotse ari muri Fuso imwe muri izo modoka zagonganye avuga ko igikamyo ari cyo cyagonze fuso. […]
Kigali: Imvura ivanze n’umuyaga yangije imyaka inasenya inzu- AMAFOTO
Iyi mvura idasanzwe ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Mutarama 2017, mu masaha ya saa cyanda n’igice (15:30). Abaturage iyi mvura yakozeho ni abatuye mu kagali ka Nzove, umurenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge, aho bamwe yabasamburiye inzu abandi yararika imyaka kubera umuyaga mwinshi. Umwe mu […]
USA: Habonetse umurambo w’Umunyarwanda wari waraburiwe irengero
Umurambo w’umusore w’Umunyarwanda witwa Munyensanga Evariste wari umaze iminsi aburiwe irengero aburiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, watoraguwe ku nkombe za Cape Elisabeth muri iki cyumweru ariko habanza kubaho kuyoberwa uwo ari we ndetse bamwe banamwitiranya n’umuzungu kubera ukuntu umubiri we wari wahindutse. Evariste Munyensanga wari ugeze mu kigero cy’imyaka 29, yabuze kuwa 18 […]
Itabi ryamwokeje mu kanwa ahita akuka amenyo 7-AMAFOTO
Andrew Hall, Umugabo ukomoka mu gace ka Idaho muri USA yakutse amenyo 7 ndetse anakomereka bikomeye mu kanwa ubwo yotswaga n’itabi rikoreshwa n’amashanyarazi (cigarette Ă©lectronique). Uyu mugabo n’agahinda kenshi yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye yakomeretse ku munwa wo hasi, avuga ko itabi ryamuturikanye arimo kurinywa rinamukomeretsa mu kanwa. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Avuga ibyamubayeho yashimangiye ko […]
Amafoto: Rayon Sport ikoze agashya abakinnyi bayo bagera kuri stade muri za V8
Ikipe ya Rayon Sports icakirana na APR FC kuri uyu wa Gatanu igeze ku munsi wa 14 itaratsindwa umukino yageze ku kibuga cya Stade Amahoro umukino uberaho abakinnyi bayo bari mu mudoka zo mu bwoko bwa V8 zigera ku munani. Reba Amafoto: [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC mu mikino ibiri iheruka, muri […]
U Rwanda na Ingabire Victoire mu Rukiko Nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu vuba aha
Urukiko Nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu n’abaturage ruritegura kumva imanza ziregwamo u Rwanda nubwo rwo ruteganya kwitandukanya n’uru rukiko. Muri Werurwe biteganyijwe ko u Rwanda ruzagera imbere y’uru rukiko nyuma y’ikirego cyatanzwe n’umunyapolitiki, Victoire Ingabire arega u Rwanda guhonyora uburenganzira bwe nk’umunyapolitiki ndetse n’ikiremwamuntu. “ Ikibazo cya Ingabire kizumvwa mu ruhame kuwa 17 Werurwe 2017 ”, […]
Ese kunyara k’umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bihuriyehe no gukuna (Guca imyeyo)
Guca imyeyo cyangwa se gukuna ni umuco wakorerwaga abana b’abakobwa bageze mu myaka y’ubwangavu kuva kuri 12 cga 13, bakabikora mu rwego rwo kubategura kugirango bazageze igihe cyo gushaka banezeze abagabo babo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. N’ubu hari abakifitemo uyu muco wo guca imyeyo rimwe na rimwe ugasanga bamwe bibuka kubikora ari uko bageze mu […]
Italy: Bus y’abanyeshuri yakoze impanuka ifatwa n’inkongi benshi bahasiga ubuzima
Bus yari igeze mu mu Butaliyani yakoze impanuka ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro abagera kuri 16 bahasiga ubuzima. Iyi bus yo muri Hongria ikaba yasubiraga muri iki gihugu ivuye mu Bufaransa itwaye abanyeshuri 55 abagera kuri 39 nabo bakaba bakomeretse. Iyi mpanuka ngo yabaye ubwo iyi bus yavaga mu muhanda munini A4 hanze gato y’umujyi wa […]
Abasirikare b’u Burundi bakomeje ibiraka muri Centrafrika
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Mutarama 2017, abasirikare b’u Burundi nibwo berekeje muri Repubulika ya Centrafrika mu butumwa bw’amahoro. Nk’uko byatangajwe na Col Gaspard Baratuza, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi ngo aba basirikare boherejwe muri Centrafrika mu butumwa bwo kugarura amahoro, ni 850 bakazagenda mu byiciro 4 mu gihe cy’umwaka. Iki kiciro cya mbere […]
RDF yahuguye abayobozi muri Bangui ku bijyanye n’ibyiza by’umuganda
Abayobozi bo mu nzego z’ibanze bo mu gihugu cya Santarafurika bagera kuri 220, baturutse mu Turere umunani tw’umujyi wa Bangui hamwe n’abandi baturutse mu Turere tubiri tw’inkengero z’umujyi, kuri uyu wa kane tariki 19 Mutarama 2017, batangiye amahugurwa y’iminsi itatu ku bijyanye n’ibyiza byo gukora umuganda. Aya mahugurwa ari gutangirwa mu cyumba cy’inama cya FATEB […]
Gambia: Yahya Jammeh yashyize yemera kurekura ubutegetsi
Nyuma y’amasaha menshi yo kwiginga kwa perezida wa Mauritania n’uwa Guinea kuri uyu wa Gatanu,perezida wa Gambia, Yahya Jammeh yemeye kurekura ubutegetsi abinyuza kuri televiziyo y’igihugu mu gicuku. Mu ijambo rye Yahya Jammeh yagize ati: “ Nizera akamaro k’ibiganiro n’ubushobozi bw’Abanyafurika bwo kwikemurira ubwabo ibibazo bya demokarasi. Niyo mpamvu mfashe icyemezo uyu munsi cyo kureka […]
Icyiciro cya D cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga cyavuguruwe
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga by’umwihariko abafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga “ perimi” rw’icyiciro cya D babonye mbere y’umwaka w’2009, kwihutira kugana iri shami kugira ngo bahabwe urundi ruhushya rwa D1. Ibi ni ibiteganywa n’Iteka rya Perezida ryasohotse mu igazeti ya Leta nimero 12 yo kuwa 23/03/2009. […]
RDC: Imirwano hagati ya FDLR na Mai-Mai yaguyemo umwe undi arakomereka
Umurwanyi umwe wo mu mutwe wa FDLR yiciwe mu mirwano yabahuje n’umutwe wa Mai-Mai ahitwa Mambu muri Teritwari ya Butembo ho muri Kivu y’Amajyaruguru. Undi murwanyi umwe nawe yakomerekeye muri iyo mirwano yabaye kuri uyu wa kane ushize nk’uko byatangajwe n’umukuru w’Umurenge wa Bapere, M. Kambakamba. Uyu muyobozi yagize ati: “ Habayeho imirwano hagati y’aba […]
Byari ibirori n’ibyishimo nyuma yaho Perezida Trump agereye ku ntebe ye- REBA AMAFOTO
Donald Trump, Perezida mushya wa USA, nyuma yaho atangiriye imirimo ye muri White house kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Mutarama 2017, we n’umuryango, inshuti n’abavandimwe baranzwe n’umunezero. Mu ijambo Trump yagejeje ku mbaga ku nshuro ya mbere ari muri White House, yatangaje ko n’abari baribagiwe bagiye kwibuka, ko iki ari cyo gihe Amerika […]