Abanyeshuri baturutse muri “Never again Rwanda” basuye CNLG

Abanyeshuri baturutse muri Kaminuza zitandukanye zo mu bihugu by’Afurika y’i Burasirazuba aribyo: Kenya, Burundi,Uganda, Tanzaniya, Sudani yo hepfo, Sudan, na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo; hamwe na bagenzi babo bo mu Rwanda baherekejwe n’abakozi ba “ Never Again Rwanda” basuye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) muri gahunda yabo yo kubaka amahoro arambye bigira ku […]

Amafoto: I Bujumbura habyukiye imyigaragambyo ikomeye yamagana ibiganiro bibera Arusha

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu Murwa mukuru w’u Burundi, Bujumbura haramukiye imyigaragambyo yateguwe na za sosiyete sivile yitabiriwe n’imbaga yamagana imishyikirano ihuza Abarundi ibera Arusha ndetse isaba leta ya Tanzania guta muri yombi bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi batumiwe muri ibi biganiro. Imyigaragambyo nk’iyi ikaba yabaye no mu bindi bice by’igihugu. Nk’uko […]

Kenya: Abakobwa bageze ku bucuruzi bwo kugurisha amafoto yabo na Video bambaye ubusa

Ubu ni ubucuruzi bugezweho ku bakobwa bo mu gace ka Kayole kari mu mujyi i Nairobi muri Kenya, aho bafata amafoto na Video, barangiza bakabyoherereza abasore bakabishyura amafaranga. Ubu bucuruzi babukora bifashishije imbuga nkoranyambaga by’umwihariko ngo bakaba baba batifuza abagabo bakuze, abasore bakiri bato nibo bakorana muri ubu bucuruzi. Ati: “Mugabo mukuru ntabwo nkeneye ayo […]

Congo-Brazza: Uwahoze yungirije umukuru w’urwego rw’ubutasi yapfiriye aho yari afungiye

Colonel Marcel Ntsourou wahoze yungirije umukuru w’urwgo rw’igihugu rw’ubutasi bita mu gifaransa Conseil National de SĂ©curitĂ© (CNS) muri Congo-Brazaville yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu aguye muri gereza yari afungiyemo. Yari yakatiwe mu 2014 igihano cy’imirimo y’agahato ubuzima bwe bwose. Iyi nkuru iravuga ko uyu mugabo yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu […]

Muhanga: Ubuyobozi bw'ingabo buvuga ko iyo abaturage badakemuriwe ibibazo nta mutekano

Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Muhanga, Ubuyobozi bw’ingabo mu Ntara y’amajyepfo burasaba abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Muhanga, kwita ku bibazo by’abaturage ba bagana ndetse no kubicyemura, kugirango umutekano urusheho kubungwabungwa uko bikwiye, bakareka kuba banyirabayazana b’umutekano muke, cyane ko mu gihe batabakiriye bituma bahora basiragira mu nzira, bityo n’umutekano wabo ukaba ari ntaho […]

Hari umurunga ukomeye hagati y’ubupfumu n’ubutegetsi muri Africa

Benshi mu bategetsi bo muri Africa bafata ubupfumu nk’inkingi y’ubutegetsi, bakesha kuburambaho. Ibatsindira abanzi, ikabatsindira abagome n’abarozi. Mu gihugu cyacu, byakunze kuvugwa ko Perezida Habyarimana yari afite abapfumu benshi. Ikimenyimenyi ni icyumba kiri mu nzu yari atuyemo I Kanombe, ubu yabaye indangamurage. Harimo icyumba gishashemo uruhu rw’inyamanswa y’ishyamba, abakozi baho bavuga ko ariho yakiriraga abapfumu […]

Ubugufi bukabije bafite ntibwababujije kubana akaramata- AMAFOTO

Laura w’imyaka 27 na Nathan w’imyaka 37 y’amavuko babana nk’umugabo n’umugore mu gihe bose bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije. Aba bombi basezeranye umwaka ushize mu mujyi wa Sunderland mu gihugu cy’Ubwongereza ubukwe bwabo buba ubw’amateka ndetse buranavugwa cyane mu bitangazamakuru mpuzamahanga. Uyu mugore n’umugabo batangaje ko bombi bamenyanye mu mwaka wa 2012, bose bakaba ari abakinnyi […]

Sudani y’Epfo: Minisitiri yitandukanyije na leta yifatanya n’abayirwanya

Minisitiri w’umurimo wa Sudani y’Epfo, Gabriel Duop Lam yitandukanyije na guverinoma ya perezida Salva Kiir yiyunga ku bamurwanya ayishinja ko ntacyo iri gukora kugirango haboneke umuti w’ibibazo byugarije igihugu. Mu ibaruwa yo kwegura ku mirimo ye yashyize ahabona, Lam yasobanuye ko yababajwe n’uburyo perezida Salva Kiir yananiwe kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cyugarijwe n’intambara. Yakomeje […]

Munyiginya: Babangamiwe n’abaturanyi batagira ubwiherero

Mu kagari ka Nkomangwa, Umurenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana, imiryango igera kuri 72 ntigira ubwiherero. Bamwe bituma mu bw’abaturanyi, abandi ku gasozi. Muri iki gihe imvura ikubye, ababufite bahangayikishijwe n’indwara zikomoka kuri uwo mwanda unyanyagiye hose, cyane ko umuvu w’amazi ugenda uwukwirakwiza. Kimwe no mu tundi tugari tw’uyu murenge, hari abaturage bafite ubwiherero […]

Abasirikare b’u Burundi bari muri Somalia bagiye guhembwa amaso yari yaraheze mu kirere

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Col.Gaspard Baratuza yatangaje ko mu minsi mike imishahara y’abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia iraba ibagezeho. Atangaza ko iyo mishahara itazahita izira rimwe, bazabanza bahabwe amezi 3 yo mu mwaka ushize 2016. Izashyirwa muri banki nkuru y’u Burundi nyuma ishyirwe kuri buri konti ya buri umwe umwe. [xyz-ihs […]