Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Col.Gaspard Baratuza yatangaje ko mu minsi mike imishahara y’abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia iraba ibagezeho.
Atangaza ko iyo mishahara itazahita izira rimwe, bazabanza bahabwe amezi 3 yo mu mwaka ushize 2016. Izashyirwa muri banki nkuru y’u Burundi nyuma ishyirwe kuri buri konti ya buri umwe umwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Col Baratuza avuga kandi ko hari indi konti nshya yafunguwe muri banki y’ubucuruzi kugirango izashyirweho ayo mafaranga.
Ubu butumwa bw’ihumure, yabutambukije kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2017, ubwo abasirikare 952 b’u Burundi bari bamaze kurira indege bagana muri Somalia.
Iki kibazo cy’imishahara y’abasirikare b’u Burundi cyagiye giteza impagaraga hagati ya Leta y’u Burundi n’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (UA), bo bashaka ko yajya inyuzwa kuri konti y’umusirikare itabanje kunyuzwa mu maboko ya Leta.
Ibi Leta y’u Burundi yabiteye utwatsi ndetse inafata ucyemezo cyo kubacyura bakava muri Somalia, nyuma haza kubaho ibiganiro ku mpande zose, umwaka ukaba wari wihiritse aba basirikare amaso yaraheze mu kirere batazi icyo bita umushahara.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


