Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bafatanyije n’ingabo zituruka Bangladesh, u Bushinwa, Ethiopia na Nepal, kuri uyu wa Kabiri bakiriye mu birori bya gisirikare birimo akarasisi, Madamu Anita Kiki Gbeho, Umuyobozi Mukuru mushya wa UNMISS akaba ari nawe Ntumwa Nkuru ihagarariye Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu butumwa bw’ amahoro muri Sudani y’ Epfo.

Umuhango wo kumwakira wabereye ku cyicaro gikuru cya UNMISS giherereye ku nkengero z’umujyi wa Juba muri Sudani y’Epfo.




