Mu gihe kitageze ku myaka ibiri Ousmane Sonko na Bassirou Diomaye Faye batsinze amatora nk’abafatanyabikorwa ba hafi, politiki ya Sénégal yinjiye mu cyiciro gishya. Perezida Diomaye Faye yamaze gutangiza ishyaka rye rishya, bituma icyari amakimbirane yo mu buyobozi gihinduka guhangana kwa politiki ku mugaragaro.
Ikintu gikomeje gukurura amaso ni uko bamwe mu bayobozi bakomeye ba PASTEF ndetse n’abayoboke bo mu nzego z’urubyiruko n’uturere batangiye kwimukira mu ruhande rwa Perezida Faye. Ibi byerekana ko urugamba rutakiri urw’amagambo gusa, ahubwo rwanageze mu nzego z’ubuyobozi bw’ishyaka.
Kuki bari kwimukira kwa Faye?
Hari impamvu nyinshi zishobora kubisobanura.
Icya mbere ni ububasha bwa Perezida.
Mu bihugu byinshi bya Afurika, iyo Perezida n’umukuru w’ishyaka batandukanye, hari abayobozi bahitamo kuguma hafi y’ufite ubutegetsi kubera ko ari we ufata ibyemezo byinshi birebana na leta, ishyirwa mu myanya n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za guverinoma.
Icya kabiri ni uko Faye ashaka kubaka umusingi we wa politiki.
Mu 2024 yageze ku butegetsi ashyigikiwe cyane na Sonko, ariko kugira ngo agume ku butegetsi mu gihe kirekire, akeneye ishyaka rimwubakiye aho gushingira ku mbaraga za PASTEF.
Gutangiza ishyaka rishya ni uburyo bwo kwerekana ko ashaka kugira ubwigenge muri politiki.
Icya gatatu ni uko hari abatangiye kubona ko ejo hazaza hashobora kuba hari kwa Faye.
Mu mateka ya politiki ya Afurika, iyo habaye gutandukana hagati ya Perezida uri ku butegetsi n’umuntu wamugejejeho, hari abayobozi bahitamo kujya ku ruhande babona rufite amahirwe menshi yo gutsinda mu matora ataha.
Ese ibi bivuze ko Sonko ari gucika intege?
Nubwo hari bamwe mu bayobozi bagiye kwa Faye, PASTEF iracyafite imbaraga zikomeye, cyane cyane mu Nteko Ishinga Amategeko no mu bayoboke benshi b’ishingiro. Sonko na we aracyafite igikundiro gikomeye mu rubyiruko ndetse no mu bantu bamubonamo ikimenyetso cy’impinduka zatangiye mu 2024.
Ikindi, muri Sénégal, imbaraga z’ishyaka ntizishingira gusa ku bayobozi bo hejuru, ahubwo zishingira no ku miterere y’inzego zaryo ziri hirya no hino mu gihugu. Ni yo mpamvu bidashoboka kuvuga ko PASTEF yasenyutse kubera gusa ko hari bamwe bayivuyemo.
Ikibazo gikomeye kiri imbere
Ikibazo nyamukuru si umubare w’abagiye, ahubwo ni uzakurura rubanda.
Niba Diomaye Faye akomeje gukurura abayobozi bakomeye n’abaturage, ashobora kubaka ishyaka rikomeye rishya.
Niba Sonko akomeje kugumana igikundiro cye mu baturage, PASTEF ishobora gukomeza kuba imbaraga za mbere muri politiki ya Sénégal.
Ni yo mpamvu abasesenguzi benshi babona ko amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe mu 2027 azaba ari ikizamini cya mbere kizerekana neza uwatsinze uru rugamba rwa politiki hagati y’aba bahoze ari inshuti magara.
Gutangira kwimuka kwa bamwe mu ba cadres ba PASTEF si inkuru y’abantu bake gusa. Ni ikimenyetso cy’uko muri Sénégal hatangiye kubakwa ibice bibiri bikomeye bya politiki: kimwe kiyobowe na Ousmane Sonko, ikindi kiyobowe na Perezida Bassirou Diomaye Faye. Uko uru rugamba ruzagenda ni rwo ruzagena isura ya politiki ya Sénégal mu myaka iri imbere.


