Umutwe wa AFC/M23 ku wa Kabiri tariki ya 28 Gashyantare, washinje Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuba yaranze kubahiriza amasezerano yo guhererekanya imfungwa impande zombi zari zimaze iminsi 10 zarasinyanye.
Ku wa 17 Mata 2026 ni bwo abari bahagarariye impande zombi mu biganiro by’amahoro byaberaga i Montreux mu Busuwisi, banzuye ko mu gihe kitarenze iminsi 10 hazarekurwa imfungwa 311 za AFC/M23 na 166 za Leta ya RDC.
Leta ya RDC na AFC/M23 byagaragaje ko Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge ari yo yatanze urutonde rw’imfungwa zigomba kurekurwa, hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono tariki ya 14 Nzeri 2025.
AFC/M23 ibinyujije muri Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya politiki, ku wa Gatanu yashinje Guverinoma ya Congo kunanirwa gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje.
Ati: “Ku itariki ya 17 Mata 2026 i Montreux mu Busuwisi, ubutegetsi bwa Kinshasa bwiyemeje ko bitarenze iminsi 10 buzaba bwarekuye imfungwa z’intambara za AFC/M23, cyo kimwe n’abandi basivile batawe muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko bitirirwa kuba abagize umuryango wacu. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Mata 2026, icyo gihe ntarengwa cyarangiye kandi nta mfungwa n’imwe yigeze irekurwa.”
Kanyuka yavuze ko kuba ubutegetsi bwa Kinshasa bwanze gushyira mu bikorwa ibyo bwiyemeje bigize “gusuzugura no gutesha imbaraga z’abayobozi b’akarere n’abafatanyabikorwa b’uturere, ndetse ni ikimenyetso cy’uburiganya bwa politiki buranga ubu butegetsi.”
Yavuze kandi ko mu gihe AFC/M23 ikomeje gushyikiriza Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge ibihumbi by’imfungwa z’intambara ngo zoherezwe i Kinshasa, leta yo ikomeje “kwangiza ibiganiro bya Doha”, ashimangira ko Kinshasa yahisemo intambara aho gushaka mu mahoro igisubizo cy’amakimbirane akomeje kubera mu burasirazuba bwa Congo.
Ni ibishimangirwa no kuba ku wa Mbere tariki ya 27 Mata, ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zaragabye ibitero by’uruhurirane mu duce dutuwe cyane twa Karingi, Bindengu na Gakenke muri Kivu y’Amajyepfo. Kanyuka yavuze ko ibi bitero byagabwe hakoreshejwe drone z’ubwiyahuzi zizwi nka kamikaze byakomerekeje abasivile, ndetse binabateza ibindi bihombo.
Yashinje kandi ingabo za Leta gutega ibisasu hafi y’ikibuga cy’indege cya Kavumu, mbere y’uko ejo ku wa Kabiri bibonwa n’abana barimo batashya inkwi. Umwe muri abo bana bishwe n’ibyo bisasu mu gihe bagenzi be bane byabakomerekeje.
AFC/M23 yibukije ko kuba Ingabo za Leta zikomeje gukoresha indege z’intambara, za drone n’imbunda ziremereye mu kurasa ku basivile “bigize icyaha cy’intambara no kwica amategeko mpuzamahanga y’ibanze agenga ibikorwa by’ubutabazi”.
Yashinje kandi Leta kwica amategeko mpuzamahanga abuza ikoreshwa ry’abacanshuro, aho abo barwanyi boherejwe mu bice bitandukanye aho bafatanya urugamba na FDLR; ibinyuranyije n’amasezerano ya Washington nk’uko Kanyuka yabivuze.
Uyu mutwe wasabye abanye-Congo guhuza na wo imbaraga mu rwego rwo gushyira iherezo ku miyoborere mibi, ruswa, igitugu, imvugo z’urwango n’ubwicanyi bwirirwa bukorerwa abaturage.


