Uwacikirije ishuri kubera amikoro yemeranywa n’imigabo ya Dr Habineza mu guteza imbere Abanyarwanda
Umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza yasezeranyije Abanyarwanda ko azakomeza guhibibikanira imibereho myiza yabo, ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Huye, bamwe bavuga uko babibona. Ku Cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2017, Dr Frank Habineza yiyamamarije mu Murenge wa Mukura mu karere ka Huye, ahitwa mu […]
Murenzi wakiniye Amavubi U-17 muri Mexique yakatiwe imyaka isaga 2 y’igifungo mu Bwongereza
Umunyarwanda witwa Seff Murenzi wajyanye n’Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi mu Gikombe cy’isi cy’Abatarengeje imyaka 17 muri Mexique, kuri ubu akaba yabarizwaga mu Bwongereza mu ikipe ya Coventry City, yahanishijwe imyaka 2 n’amezi 9 y’igifungo azira gucuruza ibiyobyabwenge. Seff Murenzi akaba yakatiwe n’urukiko mu Bwongereza iyo myaka y’igifungo nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gucuruza cocaine […]
Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko KNC yatsinzwe n’umunyamigabane wa Radio1
Nyuma y’imyaka itanu hatangiye urubanza Kakoza Nkuriza Charles (KNC) nyiri Radio 1 na TV1 yaregwagamo na Nyagatare Jean Luc, Umunyamigabane muri Radio One, urubanza rwageze ku musozo rurangijwe n’Urukiko rw’ikirenga. Inyandiko Ikinyamakuru Bwiza.com gifitiye kopi ku myanzuro yatangajwe n’Urukiko rw’Ikirenga yo kuwa 23/06/2017 , rumaze gusuzuma ibyatanzwe n’impande zombi, ruhereye ku mikirize y’imanza za mbere, […]
Umwana w’imyaka 14 yivuganye umugabo we w’imyaka 40 bamushyingiye ku ngufu
Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 wo mu gihugu cya Nigeria, wahatiwe kurongorwa n’umugabo w’imyaka 40, afunzwe ashinjwa icyaha cyo kwica umugabo we nk’uko byatangajwe n’igipolisi cya Nigeria. Iki gipolisi kiravuga ko cyataye muri yombi umwana w’umukobwa witwa Aisha Isah w’imyaka 14 nyuma yo gushinjwa gukubitisha umugabo we, Isiaka Usman w’imyaka 40 inkoni bakinisha umukino wa baseball […]
Karongi: Urubyiruko rufite impano mu mupira w’amaguru rwariyakiriye
Ibijyanye n’umupira w’amaguru mu Karere ka Karongi ni kimwe mu byo urubyiruko rugaragaza ko rutabonamo amahirwe yo kwigaragaza no guteza imbere impano za bo. Bishingiye ku buba nta bikorwaremezo abakunda uwo mukino bakwifashisha mu mirenge batuyemo, birimo ibibuga n’imipira yo gukina. Urwo rubyiruko rubarizwa mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Karongi ruvuga ko rusa n’aho […]
“Nda ndambara yandera ubwoba ndi kumwe nawe”, indirimbo igezweho muri Kampala
Amatora yo mu Rwanda arashyushye kugeza no mu bihugu by’ibituranyi. Abatuye Old Kampala ahategerwa zimwe mu modoka ziza mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu ushize baraye bumva amajwi n’umudiho, baririmba ngo “nda ndambara yandera ubwoba ndi kumwe nawe”. Iyi ni indirimbo yaririmbwe n’abagoyi batuye imirenge ya Nyundo, Kanama na Rugerero ubwo bakiraga umukandida wa FPR […]
Urukiko Rukuru mu Bwongereza rwanze ko Tony Blair akurikiranwa mu nkiko
Urukiko Rukuru mu Bwongereza rwitambitse ubusabe bw’uwigeze kuba umugaba w’ingabo za Irak bwo kujyana Tony Blair mu rukiko agakurikiranwa ku ruhare rwe mu ntambara yo muri Irak. Gen. Abdul Wahed Shannan Al Rabbat, ashinjwa Tony Blair ibyaha by’ubushotoranyi ubwo yateraga Irak mu 2003 agiye gukuraho Saddam Hussein. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Lord Thomas of Cwmgiedd, Umuyobozi w’urukiko […]
U Bushinwa bwagaragaje ububasha bw’igisirikare cyabwo mu kwizihiza imyaka 90 kimaze — Amafoto
Ibihugu by’ibihangange ku Isi bikomeje kurata imbaraga zabyo mu bya gisirikare zigaragaza ibitwaro bitunze, igihugu cy’u Bushinwa nacyo ubwo kizihizaga isabukuru y’imyaka 90 igisirikare cyacyo (PLA) kibayeho, kikaba cyagaragaje mu karasisi kari kitabiriwe na perezida Xi Jinping ubushobozi bw’iki gisirikare. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Hagaragajwe imitwe y’ingabo itandukanye, ibibunda birasa ibisasu bya missiles birimo ubumara n’indege z’intambara […]
Uganda igiye gukurikiranira hafi amatora yo mu Rwanda na Kenya kubera ingaruka yayigiraho
Abayobozi b’igihugu cya Uganda baravuga ko bari gukurikiranira hafi ibijyanye n’amatora yenda kuba mu bihugu by’ibituranyi, Kenya n’u Rwanda, aho ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko inama yo mu cyumweru gishize yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Ruhakana Rugunda, amatora yo muri ibi bihugu yari mu bintu by’ingenzi byizweho bitewe n’ingaruka amatora yo muri Kenya ashobora kugira […]
Nyarugenge: Gusoza ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR byitabiriwe n’ibihumbi by’abaturage
Kuri iki cyumweru, itariki ya 30 Nyakanga, ku Gitikinyoni mu Murenge wa Kigali habereye igikorwa cyo gusoza gahunda zo kwamamaza umukandida w’ Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge. Ibi bikorwa byitabiriwe n’ abaturage bagera ku bihumbi 55,000 b’ Akarere ka Nyarugenge ndetse n’ abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’ Umuryango mu Mujyi wa Kigali bwana […]
Burera na Gakenke bijeje Paul Kagame kuzamutora kubera ibyiza yabagejejeho- AMAFOTO
Umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi, Paul kagame ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu yari asanzweho abikomereje mu Ntara y’amajyaruguru. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Kwiyamamaza kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017, umukandida Paul Kagame abihereye muri Burere, umuhango ukaba urimo kubera kuri sitade ya Birambo muri Burera, iherereye mu murenge wa Rusarabuye. 10:30: Abahanzi barimo […]
Umuryango wa COMESA wanze gukorera inama zawo mu Burundi
Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba n’amajyepfo, COMESA, wanze gukorera inama zawo mu gihugu cy’u Burundi zari ziteganyijwe kuhabera muri uyu mwaka kubera impamvu zitandukanye zirimo ibibazo bya internet, imodoka zo gutwara abantu n’ibindi. Mu ibaruwa Umunyamabanga Mukuru wa COMESA, Sindiso Ngwenya yandikiye minisitiri w’u Burundi w’ubucuruzi n’inganda, Pelate Niyonkuru, yamubwiye ko u Burundi butiteguye […]
Rwamagana: Abasore babiri barohamye mu cyuzi cya Kimpima
Ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki 29 Nyakanga 2017 abantu 2 barohamye mu cyuzi cya Kimpima giherereye hagati y’ Umurenge wa Munyaga n’Umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana ubwo twandikaga iyi nkuru imirambo yari itaraboneka. Mu masaha ya saa munani abasore babiri Kabandana Emmanuel ufite imyaka 20 na Barayavuga Martin ufite imyaka 24 bombi […]