Umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi, Paul kagame ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu yari asanzweho abikomereje mu Ntara y’amajyaruguru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]


Kwiyamamaza kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017, umukandida Paul Kagame abihereye muri Burere, umuhango ukaba urimo kubera kuri sitade ya Birambo muri Burera, iherereye mu murenge wa Rusarabuye.





10:30: Abahanzi barimo Dream Boyz, Kitoko, Tuyisenge, Christopher, nibwo bari bageze ku rubyiniro bashyushya imbaga y’ Intore z’Indacogoramumihigo z’Akarere ka Burera, zazindukiye kwakira umukandida wa zo, Paul Kagame.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]



11:00: Mu gihe umukandida Paul Kagame atari yagera aho uyu muhango urimo kubera, abaturage bakomeje gucinya akadiho.

11:25: Umukandida Paul Kagame nibwo yari ageze mu Birambo, yabanje kuzenguruka mu modoka asuhuza imbaga y’abaturage abasuhuza, bamwakiriza amashyi n’impundi, akigera mu byicaro yateguriwe, haririmbye indirimbo y’umuryango FPR Inkotanyi.

11:37: Ubuhamya bwa Ngezehe Donati
Avuga ko yari umukene cyane, akennye ku buryo bukabije, yirirwa aragira inka z’abandi atiyumvisha ko na we yazagira inka ye bwite, yaje guhabwa inka muri Gahunda ya Girinka, ubu amaze kugira inka 9.
Ati “Inka yankuye hasi, ubu mba mu nzu nziza navuye muri Nyakatsi, nahoze ndagirira abandi none ubu ndi umukire”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Asoje asaba Abanyaburera guhundagaza amajwi ku mukandida Paul Kagame, kugirango u Rwanda rukomeze rwiteze imbere, ati “Umusaza wacu turamushima, tumuhundagazeho amashyi ndetse tuzanamuhundagazeho amajwi”.
11:43: Ijambo ry’ushinzwe kwamamaza umukandida
Ushinzwe kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Hon Gatabazi JMV, avuga ko Abaturage ba Burera bafite impamvu zo kumushyigikira, baramushima ku bw’umutekano yabahaye, uburyo yabacyuye bava muri Zaire, ubu bakaba bafite ibitaro bya Butaro, bivura kanseri kandi kuri mituweli, ibyo byose ngo babikesha Paul Kagame.
Ati “ubu dufite imihanda, Abanyaburere dufite impamvu nyinshi zo ku gushima, Burera yahuje komini 7, harimo ishuli 1 ryisumbuye, none ubu ifite ibigo by’amashuri yisumbuye 47, amashanyarazi twavuye kuri zero ubu bageze kuri 24%, …
Akomeza agira ati “Dufite impamvu zo gushima no kuzatora 100%, inzara twebwe tuyumva kuri radiyo bayivuga muri za Somalia, inaha nta nzara ikiharangwa, ba mutima w’urugo bateye imbere, urubyiruko ubu tumeze neza.
11:53: Ijambo ry’umukandida Paul Kagame
Yatangiye ashimira abaturage ba Burera, anabatangariza ko gutora ari uguhitamo ibyiza, guhitamo gukomeza Politiki nziza, gukomeza kubaka amashuli, amavuriro, gihinga, korora, kubaka imihanda, gucuruza, ikoranabuhanga, amajyambere muri Rusange.
Ati “Aha muri Burera n’utu duce twose bihana imbibe, twarahabaye, twaraharwaniye, twarahatsindiye, ubu turimo kuhubaka, turashaka gutera imbere, byose birashobora, byarashobotse, bizashoboka kubera mwebwe, kubera ubufatanye, ubufatanye, gukora, politiki nziza nta mpamvu Burera, u Rwanda tutazatera imbere.
Abafatanyije, abagendera hamwe bagera kure, turashaka kugera kure, kure mu majyambere yacu, kandi buri wese iyo agize uruhare rwe, tugafatanya, biranihuta. Ubufatanye ntabwo ari ubwo hagati yacu guca, ni ubw’igihugu cyose.
Muri iki gihe cy’amatora FPR muri benshi ariko harimo n’ubufatanye n’indi mitwe ya Politiki, amashyaka 8, ufashe FPR ukongeraho amashyaka 8 urebye byaba 100%.
Muri ibyo byose icyo tudafite ni iki? Nta na kimwe, ari mwe turabafite, ari Kagame turamufite, ari FPR turayifite, amashyaka yandi turayafite, ubwo se hagize ikitunanira sit we twaba twinaniwe gusa, ntabwo tuzananirwa.
Nta ntambara yantera ubwoba:
Muribuka ya ndirimbo “Nta ntambara yantera ubwoba” ubwo tubafite rero nta ntambara yadutera ubwoba, ahasigaye duteze imbere umurimo, abikorera bikorere nta kibakoma, tubashyigikire biteze imbere bateze imbere u Rwanda”.
Akomeza avuga ku majyambere ko imihanda itumuka imikungugu ko mu minsi mike izaba ari amateka ndetse ko n’amashuri agiye kongera urubyiruko rukiga ndetse rukiteza imbere.
Igikorwa cyo kizarangira kare, twitahire, dutegereze, twishime, hanyuma buke dukora, twubaka twiteza imbere tugera kure hashoboka, Banyaburera tuzagaruka hano kubashimira ikizaba cyaravuye muri icyo gikorwa cyo ku itariki ya 4 z’ukwa 8.
Dufitanye igihango, ntabwo abantu bakorana 100% baburana igihango, icyo gihango nta kugitatira, tugikorereho dutere imbere, Banyabutaro murakoze cyane, ndishimiye kuza kuganira na mwe, nzagaruka, musigarane amahoro, musigarane imigisha y’Imana”.
Aka karere ka Burera, ni kamwe mu turere tugize intara y’Amajyaruguru, kakaba kagizwe n’imirenge igera kuri 17 irimo Bungwe, Butaro, Cyanika, Cyeru, Gahunga, Gatebe, Gitovu, Kagogo, Kinoni, Kinyababa, Kivuye, Nemba, Rugarama, Rugendabari, Ruhunde, Rusarabuye ndetse na Rwerere.
Gasangira imbibi n’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda, kakaba kanafite ibiyaga 2 Ruhondo na Burera, kakaba ari na kamwe mu turere dukundwa na ba mukerarugendo ahanini biratewe n’ibyiza nyaburanga bikabarizwamo harimo no kuba kegeranye n’ibirunga.
Aka karere kari ku buso bungana na Kilometerokare 645, n’abaturage basaga ibihumbi 350.
Ubwo umukandida Paul Kagame yari asoje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Burera, ku gicamunsi yabikomereje mu karere ka Gakenke, mu murenge wa Nemba akaba ari ho umuhango ukomereje.




13:40: Bamwe mu bayobozi bari bagiye kwakira umukandida Paul Kagame mu Birambo, barimo kuza n’i Nemba, kwifatanya n’imbaga y’abaturage bagiye baturuka mu mirenge igize aka karere n’ahandi hatandukanye kwakira umukandida wa bo.



14:08: Umukandida Paul Kagame nibwo yari ageze i Nemba, yabanje kuzenguruka asuhuza abanyamuryango b’umuryango FPR Inkotanyi n’abandi bafatanyije na wo mu kumwamamaza.




Abesamihigo b’akarere ka Gakenke bishimiye kwakira umukandida Paul Kagame
Intero ni imwe “Paul Kagame arasobanutse kandi arashoboye ntituzagutererana mu guteza u Rwanda rwacu imbere”.
14:24: Ijambo ry’ushinzwe kwamamaza umukandida
Ushinzwe kwamamaza umukandida mu gihugu, Murebwayire Christine yatangiye yibutsa abaturage b’akarere ka Gakenke, uburyo Paul Kagame yabakijije Abacengezi bari barazonze aka Karere.

Akomeza avuga ko Paul Kagame yagobotse abaturage bari bagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’imvura yo mu 2016, inzu zari zasenyutse imihanda irangirika, nyuma yubakira abaturage inzu 1040, ndetse anabagenera imfashanyo kugirango bahangane n’inzara.
Arakomeza avuga amashanyarazi, imihanda, kera banywaga Base no ubu ngo bafite amazi meza, ibitaro 3 bikomeye (Nemba, Butaro na Rul),… byose ngo babikesha Paul Kagame.
Ati “Twari twarabaswe n’amavunga ariko yaravuze ati ‘mwambare inkweto’, Kera abagore twaranukaga ariko ubu turasobanutse, turakirigita ifaranga kubera Paul Kagame”.


14:37: Ijambo ry’umukandida Paul Kagame
Nyuma yo gusuhuza imbaga y’abaturage ba Gakenka, yabatangarije ko Impinduka FPR INkotanyi yazanye mu Rwanda, ibikorwa byayo ko ari iby’ubudasa.
Ati “Niyo twiyamamaza, turi mu bikorwa by’amatora ntabwo tubeshya tuvuga ibintu uko biri, ibyakozwe byavuzwe ni byo nta gukabya, nta kubeshya, ntabwo twaza hano ngo tubasabe ko mutora umukandida wa FPR, tubabeshya ibyo tutazabasha gukora.
Ibyo rero na byo ni impinduka, igihugu, abantu bifuza kugera kuri byinshi, ikidutandukanya, kera nta byakorwaga, ariko noneho hagera igihe kimwe abayobozi muri politiki bagasezeranya ibintu batazakora.
Nk’urugero nk’ariya mashanyarazi 20% biracyari hasi, ariko ni 20% bivuye ku busa, ikiba cyatumye biva ku busa bikagera kuri 20, ni icyerekana ibishoboka ukagera kuri 40, bikazagera ku 100%, bitwara igihe, amikoro,… ariko bitwara amikoro n’ubushake ariko ibyo byose ndizera ko tubifite.
Iyo abantu bafite ubushake, bakorera hamwe, bahitamo ibyo bakora nuko babikora neza nta kidashoboka, nta ntambara yadutera ubwoba, umutekano ni wose kandi tuzawongera.
Amateka mabi y’inyuma turashaka kuyasiga inyuma tugakomeza tujya mu bikorwa byo kubaka, byo guteza imbere igihugu cyacu nkuko bikwiye kandi indi mpinduka yazanywe na FPR muri politiki ni ukumvisha abanyarwanda ko mu kwiteza imbere, ko ari bo ubwabo babifitemo uruhare nta wundi, abandi batera inkunda bakunganira ariko ni twe biheraho ubwacu.
Iyo myumvire yo kugira ikintu icyawe, ukagikorera, ukakirinda ni politiki nshya, twese dukeneye, naho politiki iza ikabwira Abanyarwanda, ikabwira Abanyagakenke, ngo dore uko mukwiye kuba muriho, dore ugombwa kubayobora,…. Ibyo byarabaye haba mu Rwanda n’ahandi muri Afurika, abo bagenera abandi uko babaho, iyo baza kubagera ibifite inshingoro, ntituba duteye imbere nka bo?
Bantu ba Gakenke, itariki 4 z’ukwezi kwa 8, uwo muzaba mutora, uwo mushaka nta cyo yageraho atari kumwe na mwe, atari ubiufatanye nta cyagerwaho, hatari umutekano ubashingiyeho, hatari ubumwe bubashingiyeho, ugushishoza n’ubushake bwo guhanga n’ibibazo bibashingiyeho ntabwo byashoboka.Icyo tureba ni ukujya imbere mu majyambere nta we usigaye, nta we duhutaje.
FPR yatangiye ishyize imbere ubumwe ndetse ijya no mu yindi mitwe ya politiki, muri iki gikorwa tuzajyamo ifatanyije n’indi mitwe 8, kugirango kiriya gikorwa kizagende neza ndetse n’amahirwe azaboneke yo gukomeza guteza imbere igihugu cyacu.
Yakomeje abasaba gukomeza guteza imbere amajyambere, guteza imbere urubyiruko rwiga ndetse rwihangira imirimo, guteza imbere uburinganire, ndetse no kurwangwa n’umuco wo kwiteza imbere.
Uyu muhango Bwiza.com yawutambukije umunota ku munota (Live)
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste & Nsengimana Jean/ Bwiza.com


