Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2026, yayoboye inama y’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), isuzumirwamo gahunda n’ibikorwa by’iki kigo bigamije kwihutisha iterambere rishingiye ku bikorera.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwa X, byatangaje ko Perezida Kagame yitabiriye iyi nama yabereye ku Cyicaro Gikuru cya RDB, aho hanasuzumwe ingamba zo gukomeza gukurura no korohereza ishoramari, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga ndetse no guteza imbere ubukerarugendo.
Inama kandi yagarutse ku ngamba zo gukomeza kongera ubushobozi bw’u Rwanda bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga, mu gihe RDB ifite inshingano zo guteza imbere ubukungu binyuze mu gushishikariza abikorera gushora imari mu gihugu no gufasha ishoramari gukura.
Perezida Kagame yashimangiye ko hakenewe “gukomeza gushyira imbere ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo, kubazwa inshingano no guhora hanozwa imikorere”, kugira ngo u Rwanda rukomeze kuba ahantu heza ku bashoramari n’ibigo by’ubucuruzi.
Iriya nama yabaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbere iterambere rishingiye ku ruhare rw’abikorera, ishoramari no kwagura ubucuruzi nk’imwe mu nkingi z’ingenzi z’iterambere ry’ubukungu.


