AFC/M23 yafashe Tushunguti

Umutwe wa AFC/M23 wafashe agace ka Tushunguti gaherereye muri Groupement ya Ziralo, muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’imirwano ikomeye n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro iyishyigikiye. Amakuru ava muri ako gace avuga ko abarwanyi ba AFC/M23 bashoboye kwirukana abarwanyi ba Wazalendo n’abandi bari ku ruhande […]
Perezida Kagame yayoboye inama y’Inama y’Ubutegetsi ya RDB

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2026, yayoboye inama y’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), isuzumirwamo gahunda n’ibikorwa by’iki kigo bigamije kwihutisha iterambere rishingiye ku bikorera. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwa X, byatangaje ko Perezida Kagame yitabiriye iyi nama yabereye ku Cyicaro Gikuru cya RDB, aho hanasuzumwe ingamba […]
FARDC irigamba kongera kwigarurira ibice byinshi muri Fizi na Uvira

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangaje ko zageye imbere cyane mu misozi ya Fizi na Uvira nyuma y’imirwano itandukanye n’abarwanyi ba AFC / M23 na Twirwaneho ndetse na Red-Tabara, muri iyi minsi bakomeje kwegeka kuri aba barwanyi mu rwego rwo kumvikanisha impamvu u Burundi buri muri iyi ntambara y’Abanyekongo. Amakuru yashyizwe ahagaragara […]
Mugarura na Niyo bashinjwa gutwika ishuri hagapfa abantu 10 bahaye umukoro urukiko

 Abanyeshuri babiri; Alex Mugarura na Niyo Edison babwiye Urukiko Rukuru rwa Masaka muri Uganda ko batazi iby’itwikwa ry’ishuri ryisumbuye ryitwa St Bernard Secondary School, Manya, riherereye mu Karere ka Rakai, kuko bamenye ko iryo shuri ryahiye ubwo bari mu rugo bari gukina amakarita, ko ahubwo urukiko rwareba niba abayobozi b’ishuri ataribo bari inyuma y’iyo nkongi, […]
Netanyahu aremera guha Tshisekedi intwaro n’ikoranabuhanga rya gisirikare byo kwivuna M23?

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ubwo bombi bahuriraga i Yeruzalemu mu ruzinduko rwibanze ku gukomeza ubufatanye mu by’umutekano, ubwirinzi n’ikoranabuhanga rihanitse. Perezidansi ya RDC yatangaje ko Tshisekedi yahuye na Netanyahu ku wa 1 Nzeri 2026, aho ibiganiro byabo byibanze ku mutekano, igisirikare, […]
Nduhungirehe yatungiye Kinshasa agatoki ku bandi ikwiye guta muri yombi nyuma ya Denise Mukendi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ubutabera bw’icyo gihugu butagaragaza uburinganire mu gukurikirana abantu bashinjwa amagambo y’urwango n’ibikorwa bifitanye isano n’amakimbirane yo mu burasirazuba bw’igihugu. Nduhungirehe yabivuze nyuma y’uko Minisitiri w’Itumanaho wa RDC, Patrick Muyaya, atangaje ko ifatwa rya Denise Mukendi Dusauchoy uheruka […]
Abanyempano 45 bahataniye miliyoni 4

Rwanda Next Super Star 2026 yatangijwe mu rwego rwo gushaka, guteza imbere no kumenyekanisha impano nshya z’abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gukora umuziki. Iri rushanwa ryatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Play Hotel ku wa 1 Nzeri 2026, aho abategura basobanuye ko intego atari ugushaka gusa uzegukana umwanya wa mbere, ahubwo ari no kubaka abahanzi bashya […]
Madagascar: Uwari perezida wa sena yakatiwe imyaka 10 y’imirimo y’agahato

Uwahoze ari Perezida wa Sena wa Madagascar, Richard Ravalomanana, ku wa Kabiri, itariki ya 1 Nzeri yakatiwe imyaka icumi y’imirimo y’agahato n’urukiko rwa Antananarivo. Ubutabera bwa Madagascar bwasanze uyu mugabo wahoze ari umuntu w’ingenzi mu butegetsi bwa Andry Rajoelina ari we wagize uruhare mu gukoresha ingufu z’umurengera mu guhosha imyigaragambyo yo muri Nzeri n’Ukwakira 2025 […]
Israel: Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Netanyahu byibanze ku mutekano

Ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi i Yerusalemu, muri Israel, Perezida wa Repubulika, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yagiranye inama zo ku rwego rwo hejuru, kuwa Kabiri itariki ya 1 Nzeri 2026, na Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu na Perezida Isaac Herzog. Ibi biganiro byibanze ku mutekano no gushimangira umubano wa dipolomasi n’ubufatanye hagati ya Repubulika ya Demokarasi […]
Uwazaniye abagore ‘make up’ akwiye inkoni ku nda-Kabarebe ku mugore w’uwigeze kwibasira u Rwanda

Icyamamare mu mideli no mu myidagaduro muri Uganda, Doreen Kabarebe, avuga ko uwahanze ibirungo abagore bitera bizwi nka ‘make up’ yazambije ibintu ku buryo akwiriye ibihano, nko kugubitwa inkoni ku nda, biturutse k’umugore wa Chicken Chicken wigeze kwibasira u Rwanda avuga ko abaturage barwo bakennye, barembejwe n’inzara. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Kabarebe yavuze […]
Ndayishimiye yaba yaburijemo urugendo Ndikuriyo yagombaga kugirira i Kigali

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, biravugwa ko yamaze gusaba Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, kutajya i Kigali, aho yagombaga kujya aherekeje ikipe ye ya Aigle Noir FC. Amakuru aturuka ku bantu bazi ibiganiro byabaye hagati y’aba bayobozi avuga ko Ndikuriyo yari afite gahunda yo kujya i Kigali mu rugendo rw’iminsi ine, aho yari guherekeza […]
Burundi: Igipolisi kerekanye uwo kita Umunyarwanda wafatiwe mu mutwe wa RED-Tabara

Kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki ya 1 Nzeri 2026, i Bujumbura, Polisi y’u Burundi yeretse itangazamakuru uwitwa Bonheur Dieudonné, ivuga ko ari Umunyarwanda wafatiwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo azira kuba mu mutwe wa Red-Tabara. Abayobozi b’u Burundi ngo babona ibi nk’ikindi gihamya gishyigikira ibirego byabo bivuga ko u Rwanda rushyigikiye […]
Centrafrica: Brig. Gen. Joseph Mokwena wa MINUSCA yasuye Ingabo za RDF zigize RWA BG VIII

Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu Butumwa bwo Kubungabunga Amahoro muri Centrafrica (MINUSCA) zikorera mu Gace k’Amajyaruguru y’Uburasirazuba bw’icyo gihugu, Brigadier General Joseph Douglas Mokwena, yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubwo butumwa, zibarizwa mu Mutwe wa Battle Group VIII (RWA BG VIII), mu kigo cyazo kiri i Bria. Uwo muyobozi w’ako gace yakiriwe n’Umuyobozi […]
Lionel Richie arembeye mu bitaro

Umuhanzi w’icyamamare Lionel Richie yongeye kugira ikibazo cy’ubuzima, bituma ajyanwa mu bitaro i St. Louis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ari gukorerwa ibizamini bitandukanye birimo n’ibyerekeye imikorere y’umutima. Richie, ufite imyaka 77, yajyanywe mu bitaro nyuma y’igitaramo yakoreye ahitwa The Muny i St. Louis ku wa 29 Kanama 2026. Mu minota ya nyuma […]