Israel: Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Netanyahu byibanze ku mutekano

Ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi i Yerusalemu, muri Israel, Perezida wa Repubulika, FĂ©lix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yagiranye inama zo ku rwego rwo hejuru, kuwa Kabiri itariki ya 1 Nzeri 2026, na Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu na Perezida Isaac Herzog. Ibi biganiro byibanze ku mutekano no gushimangira umubano wa dipolomasi n’ubufatanye hagati ya Repubulika ya Demokarasi […]
Uwazaniye abagore ‘make up’ akwiye inkoni ku nda-Kabarebe ku mugore w’uwigeze kwibasira u Rwanda

Icyamamare mu mideli no mu myidagaduro muri Uganda, Doreen Kabarebe, avuga ko uwahanze ibirungo abagore bitera bizwi nka ‘make up’ yazambije ibintu ku buryo akwiriye ibihano, nko kugubitwa inkoni ku nda, biturutse k’umugore wa Chicken Chicken wigeze kwibasira u Rwanda avuga ko abaturage barwo bakennye, barembejwe n’inzara. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Kabarebe yavuze […]
Ndayishimiye yaba yaburijemo urugendo Ndikuriyo yagombaga kugirira i Kigali

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, biravugwa ko yamaze gusaba Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD, RĂ©vĂ©rien Ndikuriyo, kutajya i Kigali, aho yagombaga kujya aherekeje ikipe ye ya Aigle Noir FC. Amakuru aturuka ku bantu bazi ibiganiro byabaye hagati y’aba bayobozi avuga ko Ndikuriyo yari afite gahunda yo kujya i Kigali mu rugendo rw’iminsi ine, aho yari guherekeza […]
Burundi: Igipolisi kerekanye uwo kita Umunyarwanda wafatiwe mu mutwe wa RED-Tabara

Kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki ya 1 Nzeri 2026, i Bujumbura, Polisi y’u Burundi yeretse itangazamakuru uwitwa Bonheur DieudonnĂ©, ivuga ko ari Umunyarwanda wafatiwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo azira kuba mu mutwe wa Red-Tabara. Abayobozi b’u Burundi ngo babona ibi nk’ikindi gihamya gishyigikira ibirego byabo bivuga ko u Rwanda rushyigikiye […]
Centrafrica: Brig. Gen. Joseph Mokwena wa MINUSCA yasuye Ingabo za RDF zigize RWA BG VIII

Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu Butumwa bwo Kubungabunga Amahoro muri Centrafrica (MINUSCA) zikorera mu Gace k’Amajyaruguru y’Uburasirazuba bw’icyo gihugu, Brigadier General Joseph Douglas Mokwena, yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubwo butumwa, zibarizwa mu Mutwe wa Battle Group VIII (RWA BG VIII), mu kigo cyazo kiri i Bria. Uwo muyobozi w’ako gace yakiriwe n’Umuyobozi […]
Lionel Richie arembeye mu bitaro

Umuhanzi w’icyamamare Lionel Richie yongeye kugira ikibazo cy’ubuzima, bituma ajyanwa mu bitaro i St. Louis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ari gukorerwa ibizamini bitandukanye birimo n’ibyerekeye imikorere y’umutima. Richie, ufite imyaka 77, yajyanywe mu bitaro nyuma y’igitaramo yakoreye ahitwa The Muny i St. Louis ku wa 29 Kanama 2026. Mu minota ya nyuma […]