HRJ59-gWQAAdDeQ

Israel: Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Netanyahu byibanze ku mutekano

Sangiza iyi nkuru

Ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi i Yerusalemu, muri Israel, Perezida wa Repubulika, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yagiranye inama zo ku rwego rwo hejuru, kuwa Kabiri itariki ya 1 Nzeri 2026, na Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu na Perezida Isaac Herzog. Ibi biganiro byibanze ku mutekano no gushimangira umubano wa dipolomasi n’ubufatanye hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) na Leta ya Israel.

Mu nama yagiranye na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ibiganiro byibanze ku bijyanye n’umutekano, ubwirinzi, ubuhinzi, ibikorwa remezo, ingufu, n’ikoranabuhanga rigezweho.

Ubwo batangiraga ibiganiro byabo nk’uko bitangazwa na Perezidansi ya Congo, Minisitiri w’Intebe wa Israel yagize ati: “Ni ubucuti bukomeye twifuza kongeramo imbaraga.” Mu nama yahuje abayobozi bombi, bishimiye ubufatanye bukomeje kwiyongera hagati y’ibihugu byabo.

Hamwe na Perezida Isaac Herzog, Umukuru w’Igihugu cya RDC yakomeje ibiganiro bari baratangije mu Gushyingo 2025. Abayobozi bombi bongeye kwemeza ko bashyigikiye ubufatanye bw’ingirakamaro hagati y’ibihugu byabo.

“Ibiganiro byacu byemeje ubushake duhuriyeho bwo kugeza ubufatanye hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Leta ya Israel ku rwego rushya, cyane cyane mu bijyanye n’ubuhinzi n’umutekano w’ibiribwa, amazi, ubuzima, ikoranabuhanga n’udushya, umutekano, amahugurwa, n’ishoramari,”ibi ni ibyatangajwe na Perezida Tshisekedi.

Yakomeje agira ati: “Intego yacu ni ukubaka ubufatanye bugezweho, bufatika, kandi bufitiye akamaro impande zombi, budapimirwa gusa ku masezerano dusinya gusa, ahubwo bupimirwa no mu gushyirwa mu bikorwa kwayo n’umusaruro atanga ku baturage bacu bombi,”

Mbere yo kubonana n’abayobozi ba Israel, Perezida Tshisekedi yabanje gusura urwibutso rwa Yad Vashem, ahantu hagenewe kwibukira Abayahudi miliyoni esheshatu bazize Jenoside yakorewe Abayahudi.

Umukuru w’Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kandi yasuye Ingoro Ndangamurage y’amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply