_DS_0041

Abanyempano 45 bahataniye miliyoni 4

Sangiza iyi nkuru

Rwanda Next Super Star 2026 yatangijwe mu rwego rwo gushaka, guteza imbere no kumenyekanisha impano nshya z’abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gukora umuziki.

Iri rushanwa ryatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Play Hotel ku wa 1 Nzeri 2026, aho abategura basobanuye ko intego atari ugushaka gusa uzegukana umwanya wa mbere, ahubwo ari no kubaka abahanzi bashya bashobora kugira uruhare mu muziki nyarwanda no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi w’umushinga, Bahati Makaca, yavuze ko Rwanda Next Super Star igamije guha urubuga abafite impano ariko batabona uburyo bwo kuzerekana no kuziteza imbere.

Abitabiriye bazahabwa amahirwe yo guhura n’abahanga mu muziki, kubona amahugurwa, kumenyekana imbere y’abakunzi b’umuziki ndetse no kwiga uko umuziki wakorwa nk’umwuga.

Kwiyandikisha muri iri rushanwa byatangiye ku wa 20 Nyakanga 2026, birangira ku wa 9 Kanama 2026, kandi kwiyandikisha byari ubuntu.

Icyiciro cya mbere cyo gutoranya abahatana, cyangwa pre-selection, cyabaye ku wa 13 Kanama 2026 i Kicukiro.

Muri icyo cyiciro, hatoranyijwe abahanzi 50, barimo abahungu 42 n’abakobwa 8, bakomeje mu cyiciro gikurikiyeho. Gusa bageze mu gihe cyo gusinya amasezerano 45 nibo bayasinye, bivuze ko ari nabo bahataniye igihembo cya miliyoni 4.

Kuva ku wa 1 Nzeri kugeza ku wa 10 Ukwakira 2026, hatangiye gahunda yo gutora abahatana.

Abategura iri rushanwa bavuga ko amajwi y’abaturage azagira uruhare rwa 40% mu manota, mu gihe akanama nkemurampaka kazagira uruhare rwa 60%.

Nyuma y’icyiciro cyo gutora, ku wa 11 Ukwakira 2026 hazatangira ibitaramo byo gutoranya abanyemano, aho abahatana bazagenda basezererwa kugeza hasigaye abazagera mu byiciro bikomeye by’irushanwa.

Ibi bikorwa biteganyijwe kuba bine, bikazarangira ku wa 1 Ugushyingo 2026.

Rwanda Next Super Star ivuga ko kimwe mu bizayitandukanya n’amarushanwa asanzwe yo kuririmba ari uko itazibanda gusa ku kumenya uwatsinze.

Abazagera mu cyiciro cya bootcamp bazahabwa amahugurwa atandukanye arimo kuririmba neza, gukorera ku rubyiniro, gusobanura indirimbo, gufata amajwi, kwandika indirimbo, gukora umuziki nk’ubucuruzi, kubaka izina ry’umuhanzi, gukoresha imbuga nkoranyambaga, kuvugira mu ruhame no gukorana n’itangazamakuru.

Ayo mahugurwa ateganyijwe gutangira ku wa 15 Ugushyingo 2026, nubwo igihe azamara kitatangajwe.

Nyuma ya bootcamp, hazatangira ibitaramo bizajya binatambuka imbonankubone aho abahanzi bazajya bahabwa umwanya wo kuririmba imbere y’abafana, akanama nkemurampaka, itangazamakuru, abafatanyabikorwa n’abandi batumirwa.

Ibi bikorwa biteganyijwe gutangira hagati mu Ugushyingo 2026 bikarangira hagati mu Kuboza, ari na bwo hazaba final no gutangaza abegukanye imyanya ya mbere.

Umuhanzi uzegukana umwanya wa mbere azamenyekana nka Rwanda Next Super Star 2026, hakazamenyekana kandi uwa kabiri n’uwa gatatu.

Abahanzi bazasuzumwa hashingiwe ku bushobozi bwabo bwo kuririmba, uko bitwara ku rubyiniro, guhanga udushya, gusobanura indirimbo ndetse n’amajwi y’abaturage.

Mu bipimo byatangajwe, ijwi rizagira 30%, uko yitwaye ku rubyiniro 10%, naho udushya n’ikinyabupfura bikagira 10%. Abaturage bazagira 40% by’amajwi.

Abategura bagomba kuzuzuza igipimo gisigaye cya song interpretation kugira ngo amanota yose yuzure 100%.

Rwanda Next Super Star 2026 yatangaje ko uzegukana umwanya wa mbere azahabwa miliyoni 4 Frw, ndetse agasinya amasezerano ya n’imwe mu nzu zireberera inyungu abahanzi bakomeye hano mu Rwanda.

Uwa kabiri azahabwa miliyoni 2 Frw, naho uwa gatatu ahabwe miliyoni 1 Frw.

Uretse ibihembo by’amafaranga, abahanzi bazagera kure mu irushanwa bazahabwa amahirwe yo gukomeza guteza imbere umwuga wabo.

Abazagera mu 10 ba mbere bazahurizwa hamwe mu ndirimbo izakorwa na Rwanda Next Super Star 2026, ndetse bazahabwa ubujyanama no guhuzwa n’abantu batandukanye bakorera mu ruganda rw’umuziki.

Abategura Rwanda Next Super Star 2026 bavuga ko itangazamakuru rizagira uruhare mu kumenyekanisha iri rushanwa kuva ritangiye kugeza risoje.

Muri rusange, abategura iri rushanwa bavuga ko bashaka ko Rwanda Next Super Star iba urubuga ruhoraho rwo kuvumbura no kubaka abahanzi bashya, aho kuba amarushanwa arangirana no gutangaza uwatsinze.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply