Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ubutabera bw’icyo gihugu butagaragaza uburinganire mu gukurikirana abantu bashinjwa amagambo y’urwango n’ibikorwa bifitanye isano n’amakimbirane yo mu burasirazuba bw’igihugu.
Nduhungirehe yabivuze nyuma y’uko Minisitiri w’Itumanaho wa RDC, Patrick Muyaya, atangaje ko ifatwa rya Denise Mukendi Dusauchoy uheruka gufatirwa muri Tanzania mbere yo koherezwa i Kinshasa ari “irya mbere ku rutonde rurerure”, anaburira abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga batuka, basebya cyangwa bakibasira abantu ku giti cyabo ko na bo bitazabagwa amahoro.
Mu butumwa yashyize kuri X, Nduhungirehe yavuze ko mu gihe Kinshasa ikomeje gukurikirana abantu nka Denise, hari abandi bagiye bagaragaraho imvugo zibiba urwango n’ibikorwa byibasira Abatutsi bo muri RDC, ariko ntibakurikiranwe n’ubutabera.
Ati: “Hagati aho, abagaragara ku mbuga nkoranyambaga no kuri televiziyo ya Leta i Kinshasa mu mvugo zibiba urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside byibasira Abatutsi bo muri Congo, bigaragara ko batari ku ‘rutonde’ kandi ko ubutabera bwa Congo butabakurikirana.”
Nduhungirehe yagaragaje amazina y’abarimo Gen. Sylvain Ekenge wahoze ari Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Gabriel Mokia, Justin Bitakwira, Martin Fayulu, Chancella Tshala Balandi, Jean-Claude Mubenga na Kalonji Kabamba wa Mulumba, avuga ko bamwe muri bo bashinjwa kuba barahakanye ko Abatutsi ari abaturage ba RDC cyangwa bakabakoresha amagambo abatesha agaciro.
Yavuze kandi ko hari muri abo bantu avuga ko bagiye basaba ko Abatutsi batagirana umubano w’ishyingirwa n’abandi Banyekongo, ndetse bamwe bakaba baravuze amagambo asaba ko “Abatutsi bakurwa mu gihugu”.
Nduhungirehe yavuze ko igitangaje kurushaho ari uko bamwe mu bo ashinja ibyo bikorwa bagiye bagaragara mu bikorwa bya Perezida Félix Tshisekedi, aho avuga ko bahawe n’amahirwe yo kwifotozanya na we.
Ibi bibaye mu gihe umwuka wa politiki n’umutekano hagati ya Kinshasa n’abayobozi ba Kigali ukomeje kuba mubi, cyane cyane ku birebana n’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC n’umutwe wa AFC/M23.
Denise Mukendi Dusauchoy, umaze igihe azwi nk’umuntu ushyigikira AFC/M23, yafatiwe muri Tanzania mu mpera za Kanama 2026, nyuma ashyikirizwa ubuyobozi bwa RDC kugira ngo akurikiranwe ku byaha aregwa.
Muyaya yavuze ko ifatwa rye ari intangiriro y’ikorwa ryo gukurikirana abandi bantu bari ku rutonde rw’abashakishwa, avuga ko “aho mwaba muri hose ku isi, ubutabera buzabageraho.”
Nduhungirehe, mu gisubizo cye, yashimangiye ko ikibazo atari ugukurikiranwa kwa Denise gusa, ahubwo ko Kinshasa igomba kugaragaza ko ikurikiza ihame rimwe ku bantu bose bashinjwa gukwirakwiza amagambo y’urwango.


