607223084_882845334087203_6061881966434493002_n

Madagascar: Uwari perezida wa sena yakatiwe imyaka 10 y’imirimo y’agahato

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Perezida wa Sena wa Madagascar, Richard Ravalomanana, ku wa Kabiri, itariki ya 1 Nzeri yakatiwe imyaka icumi y’imirimo y’agahato n’urukiko rwa Antananarivo. Ubutabera bwa Madagascar bwasanze uyu mugabo wahoze ari umuntu w’ingenzi mu butegetsi bwa Andry Rajoelina ari we wagize uruhare mu gukoresha ingufu z’umurengera mu guhosha imyigaragambyo yo muri Nzeri n’Ukwakira 2025 yatumye ubutegetsi buvaho.

Iki gihano cyatanzwe nyuma y’umunsi umwe w’iburanisha ryabaye ku wa Kabiri. Richard Ravalomanana yahamijwe icyaha cyo “kugira uruhare mu bwicanyi n’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa nkana.” Urukiko rwemeje uruhare rwe mu guhagarika imyigaragambyo yatumye Andry Rajoelina ava ku butegetsi ku itariki ya 14 Ukwakira 2025 nk’uko inkuru dukesha RFI ivuga.

Mu gihe cy’ibyumweru hafi bitatu, abigaragambya batatanyijwe mu buryo burimo urugomo hakoreshejwe imyuka iryana n’amasasu. Volker Türk, Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu, yanamaganye ikoreshwa ry’amasasu rya bamwe mu bapolisi. Abantu makumyabiri na babiri barishwe abandi bagera ku ijana barakomereka muri iyi myigaragambyo, nk’uko Loni ibivuga.

“Ibikorwa by’urugomo byo guhagarika imyigaragambyo”

Imyigaragambyo yahagaritswe na jandarumori, Richard Ravalomanana, yahozemo ari jenerali kandi yari afitemo ijambo rinini icyo gihe. “Yayoboye ibikorwa by’urugomo byo guhagarika imyigaragambyo,” ibi byari byaratangajwe n’Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko rw’Ubujurire rwa Antananarivo mu Kuboza umwaka ushize. Uwahoze ari Perezida wa Sena yari amaze gutabwa muri yombi no kuvanwa ku mirimo ye.

Yari azwiho kwambara ingofero y’aba ‘cowboy’ no kwerekana imidari ye ya gisirikare, kandi yanzwe cyane n’abigaragambya, bamubonaga nk’ikimenyetso cy’ubutegetsi bw’igitugu butitaye ku mibabaro y’abaturage ba Madagascar.

Ku mbuga nkoranyambaga, urubyiruko rwishimiye iyi nkuru akoresheje ubutumwa bwinshi bumusebya. Umwunganizi we, Lazatiana Razafimamonjy, yatangaje ko afite gahunda yo kujuririra iki cyaha.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply