Kabarebe

Uwazaniye abagore ‘make up’ akwiye inkoni ku nda-Kabarebe ku mugore w’uwigeze kwibasira u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Icyamamare mu mideli no mu myidagaduro muri Uganda, Doreen Kabarebe, avuga ko uwahanze ibirungo abagore bitera bizwi nka ‘make up’ yazambije ibintu ku buryo akwiriye ibihano, nko kugubitwa inkoni ku nda, biturutse k’umugore wa Chicken Chicken wigeze kwibasira u Rwanda avuga ko abaturage barwo bakennye, barembejwe n’inzara.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Kabarebe yavuze ko make up isigaye ituma abagore bagaragara ukundi ku buryo iyo batazisize ugira ngo ni undi muntu ubonye.

Yatanze iki gitekerezo ubwo yavugaga ku mugore wa Anthony Katongole uzwi nka Chicken Chicken witwa Menisha cyangwa Mummy Tiana. Kabarebe yavuze ko wagira ngo umugore Chicken Chicken yatereye ivi kuwa 25 Kanama 2026 atandukanye n’uwagaragaye ubwo aba bombi bari bagiye gusengera kwa Pasiteri Kayanja.

Yagize ati ” Wibuke ko uyu ari wa mugore nyine! Uwahimbye make up na filter akwiye gukubitwa bikomeye mu nda.”

Doreen Kabarebe ni Umunya-Uganda w’umunyamideli wamenyekanye cyane mu myidagaduro, nyuma yinjira mu bucuruzi bw’imyambaro igezweho, kumenyekanisha ibigo ndetse agakoresha imbuga nkoranyambaga cyane, aho agaruka ku ngingo zitandukanye.

Katongole we yari aherutse kwibasira u Rwanda nyuma yo kurusura muri  Kamena 2025, nyuma akagaragara kuri podcast avuga ibintu birimo ko Abanyarwanda ari abakene, bamwe bakaryama bashonje, anenga imihanda n’imodoka zo mu Rwanda. Ibyo byateje uburakari ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’igitutu cyatewe n’ayo magambo, yasabye imbabazi u Rwanda n’Abanyarwanda, ndetse amashusho yerekana apfukamye asaba imbabazi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply