Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu Butumwa bwo Kubungabunga Amahoro muri Centrafrica (MINUSCA) zikorera mu Gace k’Amajyaruguru y’Uburasirazuba bw’icyo gihugu, Brigadier General Joseph Douglas Mokwena, yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubwo butumwa, zibarizwa mu Mutwe wa Battle Group VIII (RWA BG VIII), mu kigo cyazo kiri i Bria.

Uwo muyobozi w’ako gace yakiriwe n’Umuyobozi wa RWA BG VIII, Lieutenant Colonel David Ngabonziza, wamuhaye amakuru ku bikorwa byayo ndetse n’ishusho y’umutekano mu gice ishinzwe kurinda.

Brigadier General Mokwena yashimiye izi ngabo z’U Rwanda, RWA BG VIII ku bikorwa byayo kuva yagera muri ubu butumwa, avuga ko uruzinduko rwe rwari rugamije guhura n’ingabo ayobora, kurushaho gusobanukirwa ibikorwa byazo n’imbogamizi bahura na zo, ndetse no gukomeza ubufatanye mu kuzishakira ibisubizo.

Yashimangiye ko kurinda abasivili ari yo ntego y’ibanze ya MINUSCA, anashishikariza ingabo zibungabunga amahoro gukomeza kurushaho gutanga umusaruro w’ibikorwa byazo. Yabasabye kandi gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga, imyitwarire myiza, n’ubwitange mu gusohoza inshingano bashinzwe.


