Rakai

Mugarura na Niyo bashinjwa gutwika ishuri hagapfa abantu 10 bahaye umukoro urukiko

Sangiza iyi nkuru

 Abanyeshuri babiri; Alex Mugarura na Niyo Edison babwiye Urukiko Rukuru rwa Masaka muri Uganda ko batazi iby’itwikwa ry’ishuri ryisumbuye ryitwa St Bernard Secondary School, Manya, riherereye mu Karere ka Rakai, kuko bamenye ko iryo shuri ryahiye ubwo bari mu rugo bari gukina amakarita, ko  ahubwo urukiko rwareba niba abayobozi b’ishuri ataribo bari inyuma y’iyo nkongi, bo bakaba babeshyerwa.

Aba banyeshuri ubusanzwe bari mu bari barirukanywe kubera imyitwarire mibi mbere y’uko aho abanyeshuri b’abahungu barara (dortoire) ifashwe n’inkongi y’umuriro kuwa 11 Ugushyingo 2018, abagera ku 10 bagapfa mu gihe 30 bahakuye ibikomere ndetse hagatikiriramo ibikoresho byinshi.

Mu iburanisha ryabaye kuwa 1 Nzeri 2026, Mugarura yavuze ko ahubwo urukiko mu bushishozi bwarwo rwareba neza niba ubuyobozi bw’ishuri ataribwo buri inyuma y’iyo nkongi kuko bo batari bahari ubwo iyo nkongi yabaga. Mugarura ati “Twari twibereye mu rugo turi gukina amakarita.” Ibi abyemeranyaho na mugenzi we bareganwa, Niyo.

Mugarura yavuze ko “abayobozi b’ishuri bashobora kuba ari bo bateguye iyo nkongi, nyuma bakamugerekaho n’abandi banyeshuri bari barahagaritswe gukomeza amasomo.”

The Daily Monitor dukesha iyi nkuru yari mu rukiko, yatangaje ko abunganizi b’abaregwa barangije gutanga ibimenyetso byabo muri uru rubanza.

Umwunganizi wabo, Sam Ssekyewa, yavuze ko bizeye ko abakiriya be bazahabwa ubutabera. Ati ” Uyu munsi twazanye abatangabuhamya bashinjura ngo batange ubuhamya bo ubwabo bari mu rukiko nk’uko urukiko rwari rwabitegetse. Dutegereje umwanzuro w’urukiko.”

Uru rubanza rumaze imyaka myinshi, rwimuriwe ku wa 8 Nzeri 2026.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply