Mali: Uwangije inyubako z’amateka Timbuktu yasabwe kwishyura miliyoni 3 z’amayero
Intagondwa y’umuyisilamu ufungiwe kuba yarangije inyubako za kera i Timbuktu yasabwe n’ubucamanza kwishyura ihazabu y’ibyononekaye ibarirwa hafi kuri miliyoni eshatu z’amafaranga y’amayero. Ahmad al-Faqi al-Mahdi yakatiwe imyaka icyenda n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC muri Nzeri umwaka ushize nkuko Bwiza.com ibikesha BBC. Yiyemereye ko yari ayoboye inyeshyamba zangije inyubako ndangamurage ahantu harinzwe n’umuryango w’abibumbye muri Mali […]
Amakosa 5 akomeye atuma urukundo rusenyuka
Hari ubwo usanga abantu bakundana by’ukuri ndetse urukundo rwabo rukomeye ariko amakosa amwe n’amwe ugasanga ararusenye burundu. Menya ayo makosa kugirango utazayagwamo, urukundo rwawe na we rugasenyuka utabizi cyangwa utabishaka. Dore amwe muri ayo makosa: Kumva ko uzategeka uko ukundwa Akenshi hari abantu bumva ko bagomba kwishyiriraho uko bakundwa bigasa nkaho gukundwa kwabo aribo bagomba […]
Umwana w'imyaka 10 wafashwe ku ngufu yabyaye adahishuriwe ibanga
Akana k’agakobwa k’imyaka 10 kasambanyijwe ku ngufu nyuma kakangirwa kuvanamo inda n’urukiko rw’ikirenga uyu munsi kabyaye umukobwa. Aka kana ko mu Buhinde ntabwo kazi ko kabyaye kubera ko igihe kari gatwite kabwiwe ko mu nda yako harimo ibuye rinini. Kabyaye uruhinja rupima 2.5kg kandi kabyara kabazwe nkuko inkuru Bwiza.com ikesha BBC ibigaragaza. Ubutegetsi buravuga ko […]
Inkubiri y’ifungwa ry’amashuri makuru ntiyaba yarirengagije itegeko riyagenga?
Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru mu Rwanda(HEC) yahagaritse amashuri n’amashami nyuma y’igenzura ryakozwe bagasanga batujuje ibisabwa. Iri fungwa ryagize ingaruka ku babyeyi, abanyeshuri, abarezi n’abakozi bakoraga muri kaminuza n’amashuri makuru yafunzwe. Aya mashuri yahagaritswe muri Werurwe 2017. Ni Rusizi International University,Singhad Tehcnical Education Society(STES) , Mahatma Ghandi University-Rwanda na Nile Source polythechnic of applied arts. Hari […]
Dore amafoto y'ikiraro cya mbere kirekire ku isi
Leta y’u Bushinwa iherutse gufungura ku mugaragaro ikiraro bivugwa ko ari cyo kirekire ku isi gica mu kirere, iki kiraro kukaba gihuza imisozi 2 iteganye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Iki kiraro kiri muri parike ya Zhangjiajie iherereye mu ntara ya Hunan iri mu gihugu hagati, gifite uburebure bwa metero 430 uturutse ku ruhembe rwo hakurya kugera hakuno […]
Perezida Trump yashimiye uwa Koreya ya Ruguru wahagaritse gutera ibisasu ku butaka bwa Amerika
Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yashimiye mugenzi we wa Koreya ya Ruguru, ko yahagaritse umugambi wo gutera ibisasu ku butaka bwa Amerika. Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Donald Trump yabwiye mugenz Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru, ko kuba yahagaritse umugambi wo kugerageza ibisasu babyohereza i Guam, ubutaka bwa […]
Ese Kazungu uvugwa mu ndirimbo 'Bihibindi' ya Fireman yaba ari Jay Polly?
Birakekwa ko amagambo Umuraperi Fireman yaririmbye mu ndirimbo ‘Bihibindi’, avugamo umuntu yise Kazungu witukuje yavugaga umuhanzi mugenzi we Jay Polly n’ubwo uyu muhanzi we adashaka kwerura ngo abyemeze. Mu minsi ishize ni bwo Fireman wahoze mu itsinda rya Tuff Gangz, yashyize hanze indirimbo yise ‘’Bihibindi’’, mu magambo y’iyi ndirimbo hari izina yagarutseho rya “Kazungu’’, abakunzi […]
Abagore b’abaperezida 5 bazwiho kuba baracaga inyuma abagabo ba bo muri Afurika
Mu gihe usanga abakuru b’ibihugu bimwe na bimwe barangwa n’ingeso yo gutunga abagore barenze umwe muri Afurika, ndetse n’ufite umugore umwe w’isezerano ugasanga amuca inyuma, hari abagore b’abakuru b’ibihugu na bo bagiye barangwa no guca inyuma abagabo ba bo guhera mu bihe byashize. Ni muri urwo rwego Bwiza.com yabakoreye urutonde rw’abagore 5 bazwi ho kuba […]
Nk'undi mukinnyi wese, nanjye nifuza gukinira ikipe y'igihugu- Danny Mwiseneza
Mwiseneza Danniel uzwi nka Danny wahoze ari myugariro w’ikipe ya Mukura Victory Sports kuri ubu wamaze kwerekeza mu ikipe ya Musanze Fc aratangaza ko umwaka utaha w’imikino 2017-2018 afite ingamba yafashe zizamufasha kwitwara neza. Danny waciye mu makipe agiye atandukanye nka Kirehe Fc , akahava yerekeza muri Kiyovu Sport agakinamo igihe cyingana na amezi 2, […]
Abagore bahagarariye u Rwanda na Kosovo muri Amerika baganiriye agahinda k’ubuhunzi banyuzemo
Mukantabana Mathilde na Vlora à ‡itaku bahagarariye ibihugu byabo muri Leta zunze ubumwe za Amerika bombi babaye mu nkambi z’impunzi bakiri bato, kandi ibihugu byabo byabayemo jenoside. Baganiriye inzira y’umusaraba banyuzemo, kugeza babaye abo baribo ubu. Ni mu kiganiro Politico’s Women Rule podcast. Vlora à ‡itaku ukomoka muri Kosovo yahungiye muri Masedoniya ku myaka 18, naho Mukantabana […]
Muri Kaminuza y’u Burundi haravugwa umwuka mubi hagati y’abanyeshuri ushobora kuvamo ihangana
Amakuru aturuka mu itangazamakuru ry’u Burundi aravuga ko abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Burundi, muri campus ya Mutanga, babarizwa mu rubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD ruzwi nk’Imbonerakure, bari guhohotera bagenzi babo, aho usanga ngo ari bo bashyiraho amategeko agenga imyitwarire muri kaminuza, ndetse ngo bagakora irondo ninjoro bitwaje impiri ari ko bagenda bakubita bagenzi babo b’abanyeshuri bahuye. […]
Perezida Mugabe yerekeje muri Afurika y’Epfo gukurikirana iby’umugore we wakubise umuntu
Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe ari muri Afurika y’Epfo ku buryo butunguranye, aho yagiye gukurikirana ibibazo by’umuryango we birimo iby’umugore we uherutse gukubitirayo umwana w’umukobwa ndetse n’iby’abahungu be bavugwaho imyitwarire idahwitse. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aya makuru Bwiza.com ikesha BBC avuga ko perezida Mugabe yari ategerejwe muri kiriya gihugu kuwa Gatandatu, aho yari kuzaba yitabiriye inama y’abakuru […]
Ndi umukobwa w’imyaka 27,ndashaka umukunzi ufite gahunda utagamije ubusambanyi
Nitwa Nikuze Emelyne, ndi umukobwa w’imyaka 27, ntuye mu ntara y’Amajyepfo nkaba nifuza umusore tubyumva kimwe, nyabuneka sinshaka abantesha umutwe kuko ntabwo nshaka ugamije ubusambanyi. Si mvuze ngo ndashaka umusore usa utya cyangwa ukora iki cyangwa kiriya, icyo nshaka ni umusore ufite gahunda yo gukunda apana ibyo gukina cyangwa gushurashura, anyandikire kuri iki kinyamakuru bwiza.com. […]
RDC: Loni yemeje ko impuguke zayo, Sharp na Catalan, zishobora kuba zarishwe n’inyeshyamba
Iperereza ry’Umuryango w’Abibumbye ryasanze impuguke 2 zawo ziherutse kwicirwa muri Congo zishobora kuba zarishwe n’inyeshyamba, ariko ngo nubwo nta bimenyetso bihari ntibikuyeho ko haba hari abandi babigizemo uruhare. Micheal Sharp, umunyamerika wari umuhuzabikorwa w’itsinda ryigenga ryari rishinzwe kugenzura uko ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano ryubahirizwa, na Zaida Catalan, Umunyasuedekazi bari kumwe, bishwe kuwa 12 Werurwe bari […]
Kayonza: Umukecuru wasabiwe n’Abadepite kubakirwa amaze umwaka agisembera
Musaniwabo Josiane ufite imyaka 63 utuye mu mudugudu w’Akabarima mu kagari ka Nkamba, Umurenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza, arasaba gutabarwa kubera ubuzima bubi abayemo n’inkunga Abadepite bamusabiye amaze umwaka ayitegereje amaso yaheze mu kirere. Ubwo Abadepite basuuraga umurenge wa Ruramira, yabagejejeho ibibazo afite, abayobozi basabwa kumufasha akabona icumbi ndetse n’inkunga ya VUP, umwaka […]
Nigeria: Umuhanzi wa Gospel wari warihimbye Yesu yahitanywe n’impanuka
Umuvugabutumwa akaba n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana wo muri Nigeria witwa Bishop Fernandez wari warihimbye Yesu yapfuye azize impanuka y’Imodoka. Uyu muhanzi wabiciye bigacika muri kiriya gihugu yamenyekanye cyane mu nsirimbo zisingiza iyo mu Ijuru ariko na none abantu bakaba batavugaga rumwe ku izina yihimbye rya Yesu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu musore wari ukiri muto ngo yihimbye […]
Uganda: Yatawe muri yombi azira kwiyita umuvandimwe wa AIGP Kaweesi ashaka indonke
Igipolisi cya Uganda muri Masaka cyataye muri yombi umusore w’imyaka 29 wagendaga yiyita umuvandimwe wa nyakwigendera AIGP Andrew Kaweesi. Uyu witwa Mubarak Mucunguzi, waniyitaga Mubarak Munyagwa, yafatiwe n’abapolisi ahitwa Kayirikiti mu mujyi wa Nyendo. Umuvugizi w’igipolisi mu karere, Lamech Kigozi, avuga ko uyu yafashwe arimo kwaka amafaranga umuntu ucunga akabari kari mu mujyi yafatiwemo. [xyz-ihs […]
Rubavu: Imiryango 24 y’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania ntiyishimiye ubuzima ibayeho
Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania batujwe mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburangerazuba, ntibishimiye ubuzima babayemo, aho bavuga ko bimwe ibyangombwa by’amazu n’iby’imirima bahawe ndetse ngo n’abasirikare bakaba bababuza guhinga kuko umutekano utizewe neza. Imiryango igera kuri 24 y’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania niyo yatujwe mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu […]
Buravan nta nshuti y’umukobwa agira nubwo akundwa na benshi- Ikiganiro kirambuye
Abakunzi ba Bwiza.com, bagenda badusaba kuganiriza bamwe mu byamamare bakunda, kuri iyi nshuro twaganiriye n’umuhanzi Buravan uzwi cyane mu ndirimbo Malaika, Bindimo, n’izindi agira byinshi avuga ku buzima bwe. Kurikirana ikiganiro kirambuye twagiranye: Bwiza: Uratangira utwibwira? Bravan: Nitwa Dushime Burabyo Ivan, navutse tariki ya 27 Mata 1995, mvuka mu muryango w’abana 6 ndi umuhererezi. Bwiza: […]
U Buhinde: Byinshi ku gace k’icyaro kahawe izina rya Trump
Izina Trump, ni izina ryaakunze kugaruka cyane mu bitangazamakuru bitandukanye hiryo no hino ku isi, kuva perezida w’Amerika Donald Trump yatangira kwiyamamariza kuyobora Amerika. Nyamara, iri zina ryahozeho kuko hari inyubako ze ndende ziri muri Amerika zamwitiriwe ariko zikaza kumenyekana aho na we amenyekaniye nk’umukandida ku mwanya wa perezida w’Amerika. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aha bwiza.com yavuga […]
Muhanga: Ubuyobozi bw’akarere bwunze umuturage na gitifu wamennye ibiryo by’ubukwe
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga, bwunze umuturage witwa Minani Sylvestre n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kinini mu murenge wa Shyogwe wamennye amafunguro ku munsi w’ubukwe ngo ntibagiye kwamamaza. Muri Nyakanga nibwo Minani yari afite ubukwe, ubwo yakiraga abashyitsi mu rugo ngo nibwo umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari, Uwimana Fotide yahabasanze adobya ibirori, abaturage bakamushinja kubamenera amafunguro [ibyo kurya no […]
U Rwanda mu nzira zo kuba icyanya cy’ikoranabuhanga mu by’ubuvuzi bwa cancer muri Afurika
Ikigo L.E.A.F. Pharmaceuticals gifite icyicaro i Valley Forge, muri Leta ya Pennsyvania, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kikaba gifite intego yo kuvumbura, guteza imbere no gushyira ku isoko imiti igezweho yizewe ya cancer, kiratangaza ko kigiye gufungura icyicaro cyacyo mu Rwanda nka L.E.A.F. Rwanda Ltd kizaba giherereye i Kigali. Iri shami rya L.E.A.F. Pharmaceuticals […]