Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie yeguye ku mirimo
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie yandikiye njyanama y’akarere avuga ko yeguye ku mirimo y’ubuyobozi bw’akarere no ku bujyanama muri Njyanama y’aka karere yari abereye umuyobozi. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kanama 2017, nibwo Sinamenye yashyikirije Perezida w’Inama njyanama y’akarere ka Rubavu, Dushimiyimana Lambert, wanatangarije aya makuru y’ubwegure bwe itangazamakuru, ibaruwa y’uko yeguye […]
Intare 2 z’ibigabo zafotowe ziri kwimyana (Reba amafoto)
Umufotozi aherutse gufotora intare 2 z’ibigabo muri pariki ya Doncaster muri Yorkshire imwe iri hejuru y’indi ku buryo nta washidikanya ko ziri mu bikorwa byo kwimyana kandi zihuje ibitsina, mu gihe iy’igitsina gore yari iryamye iruhande rwa zo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mufotozi w’umukerarugendo witwa Russ Bridges yemeza ko nta gushidikanya izi ntare zarimo kwimyana, bityo […]
Uganda: Umusirikare wa UPDF yibiwe Machine gun muri Somalia yasinziriye
Umusirikare wa Uganda w’imyaka 42 waburiye imbunda yo mu bwoko bwa machine gun mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Somalia kuwa 12 Ukuboza 2016, yahamijwe icyaha cyo kuba yaribwe iyi mbunda ubwo yari yasinziriye ku kazi. Pte Jogo Musa, woherejwe nk’umurinzi w’ishuri, Aljazeera Training School, riherereye mu murwa mukuru, Mogadishu, kuri uyu wa Mbere nibwo […]
Abarundi 6 bafashwe bagiye kwinjirana mu Rwanda ibiro 300 by’ikawa
Abantu 6 bafatiwe ku musozi wa Runyinya, komini Kabarore, mu ntara ya Kayanza ho mu gihugu cy’u Burundi bagiye kwambukana mu buryo butemewe n’amategeko ibiro 3oo by’ikawa y’i Burundi bayijyanye mu Rwanda. Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 28 Kanama 2017, nibwo abo bantu 6 bafashwe, amazina yabo ni Nyandwi Gervais, Nizeyimana Audace, […]
Umwana w’imyaka 7 yibanira n’ikiyoka cyo mu bwoko bw’uruziramire (Amafoto & Video)
Umwana w’umuhungu w’imyaka 7 y’amavuko witwa Sambath yibanira n’inzoka nini yo mu bwoko bw’uruziramire mu nzu iwabo, akararana na yo ndetse no mu yandi masaha akaba ari kwikinira na yo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mwana wo mu muri Cambodia avugwaho kuba abayeho imibereho itangaje ku kijyanye n’umubano udasanzwe afitanye n’iriya nzoka itamurya kandi itunzwe n’inyama. Ikinyamakuru […]
Perezida wa Centrafrica uherutse mu Rwanda yasubiranyeyo abakomando 40 atari yazanye
Ubwo perezida wa Centrafrica aheruka mu Rwanda aho yari yitabiriye umuhango w’irahira rya perezida wa repubulika, Paul Kagame, ngo yasubiranye mu gihugu cye abakomando bagera kuri 40 yari akuye mu Rwanda. Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Jeune Afrique, ngo nyuma yo kwitabira irahira rya perezida Kagame, ryabaye kuwa 18 Kanama 2017, perezida Faustin-Archange TouadĂ©ra , yasubiye i […]
Ibintu 10 biranga umugore mubi udashaka kubaka
Ububi bw’umugore ntaho buhurira n’ibyo umuntu abona inyuma kuko abagore benshi bagaragara nk’aho ari beza ariko ugasanga ububi bafite ku mutima buruta ubwiza ubona inyuma. Ububi bw’umugore buba bushingiye ku ngeso mbi zituma aremerera uwo bashakanye, abo babyaye, abaturanyi ndetse n’ababagenderera. 1.Umugore mubi ntajya ahangayikwa n’ikibazo icyo aricyo cyose kiri mu rugo ,usanga yabihariye umugabo […]
Uganda: Umuganga yiciye mu ivuriro uwari umukunzi we
Igipolisi cya Mbarara muri Uganda kiri guhiga bukware umuganga ushinjwa kwica uwo bendaga kurushingana mu mujyi muto wa Rubindi. Uyu muganga, Dr Yeroboam Nuwagira akaba avugwaho gutera icyuma Silvia Arinaitwe w’imyaka 20 y’amavuko nawe wari umuforomokazi bombi bakaba bakoranaga mu ivuriro ryigenga ryitwa Angella Clinic ari naho yamwiciye. Moreen Musiimenta, umwe mu bakozi b’iri vuriro, […]
Dr Frank Habineza abona gukoresha abasirikare mu gukumira abazunguzayi atari ngombwa
Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR), Dr Frank Habineza asanga gukoresha imbaraga z’umurengera mu gukumira abazunguzayi kugera naho hitabazwa ingabo z’igihugu atari ngombwa. Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, Dr Frank Habineza avuga ko gukemura ikibazo cy’abazunguzayi mbere na mbere bireba polisi, ingabo z’igihugu (RDF) ko zakwitabazwa mu gihe hari ikibazo kidasanzwe cyo guhungabanya […]
Impungenge ku mvugo ziri gukoreshwa na bamwe mu bavugabutumwa bo muri iyi minsi
Mu minsi yashize, umwe mu bakunzi ba bwiza.com banditse bagaragaza zimwe mu mpungenge abantu benshi bahura na zo ku mvugo zikoreshwa n’abiyita abakozi b’Imana cyangwa abahanuzi, aho yavuze ko akenshi bikoreshwa mu rwego rwo kumvisha ubukana bw’ibyo bari kuvuga bagamije kwemeza ababakurikiye. Uyu muntu wasabye ko amazina ye adatangazwa yagarutse kuri zimwe mu mvugo aba […]
Perezida Kagame aremeza ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’ingaruka z’ibibazo bishobora kuvuka muri Congo
Perezida Kagame aremeza ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’ingaruka z’ibibazo bishobora kuvuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri ibi bihe hikangwa ko hashobora kuvuka imvururu zitewe no kutumvikana ku kibazo cy’amatora hagati ya leta n’abatavuga rumwe nayo. Perezida Kagame ibi akaba yabigarutseho ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru wa The Financial Times baherutse kugirana ikiganiro kirekire […]
Inkomoko y’ insigamigani ’’Yagiye Burundu“
Uyu mugani bawuca iyo babonye ikigiye mahera cyose bakaziguruka; ni ho bavuga ngo “Cyagiye burundu!” Wakomotse kuri Burundu ahasaga umwaka wa 1400. Burundu yari umutwa, Gahindiro ka Mibambwe Sekarongoro yajyaga atuma ku mugore wa Rugayi rwa Buzi i Burundi, witwaga Bwiza bwa Mashira budashira irorwa n’irongorwa, umubanda w’i Nduga ngari ya Gisali na Kibanda. [xyz-ihs […]
Dr Chameleone yasubiranye urukuta rwe rwa Instagram rwari rwinjiriwe
Umuhanzi Dr Jose Chameleone, yatangaje ko yasubiranye urukuta rwe rwa instagram rwari rwibwe n’abantu bataramenyekana(hackers) ndetse bari batangaje ko bagiye kurushyira ku isoko. Agaragaza uburyo yishimiye gusubirana urukuta rwe rwa instagram, Chameleon yagize ati: “ Ntuzigere uvuga oya, ibyo twagezeho byose byatewe no guhora tugerageza, ku nshuro ya nyuma twabonye urukuta rwacu rwa Instagram, turashimira […]
Nord Kivu: Abantu 5 barimo abasirikare ba Kongo bamaze kugwa mu mirwano
Abantu 5 barimo abasirikare 2 n’abarwanyoi bitwaje intwaro bamaze kugwa mu mirwano mu ntara ya Nord Kivu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Iyi mirwano yakajije umurego mu mpera z’icyumweru gishize, yari ihanganishije abo mu gisirikare cya Kongo n’abo mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya kiriya gihugu bo mu mutwe wa Mai Mai, bose barwanira gushaka kwgarurira […]
Gicumbi: Umuyobozi w’umudugudu yishwe n’umuturage ubwo yari atabaye
Amakuru aturuka mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru, aravuga ko mu ijoro ryakeye, Umuyobozi w’Umudugudu wa Gashiru yishwe n’umuturage ubwo yari atabaye agiye kumva ikibazo cy’umusaza wari umutabaje kubera abana babiri bari bari kumwibira ubuki. Umusore wakoze ubwicanyi n’aba bana bombi kuri ubu bafungiye kuri station ya polisi ya Mulindi. Ibi byabaye mu ijoro […]