Ushaka gukorera igihugu ntarobanura imyanya-Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yatangaje ko yashimishijwe no kuza gukorera igihugu cye, yagiye akorera mu bihe byashize, yizeza abaturage ko bazafatanya na guverinoma yabo, bagakorera hamwe ngo bagere kure hashoboka. Ni nyuma yuko amaze kurahirira izi nshingano nshya yahawe, mu muhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko , ku wa Gatatu tariki ya 30 Kanama […]

U Buhinde: Abaganga birukanywe nyuma ya Videwo bafashwe batonganira hejuru y’umurwayi babagaga

Ibitaro byo mu Buhinde biravuga ko byabaye bihagaritse ku kazi abaganga babiri nyuma yaho hasohotse videwo ibagaragaza bombi batongana bahagaze hejuru y’umugore uri ku nda. Amashusho agaragaza ibyabereye mu bitaro bya Umaid biherereye ahitwa Rajasthan mu majyaruguru y’u Buhinde, yakwiragiye ateza uburakari bwinshi muri rubanda. Umwe mu bayobozi bakuru b’ibyo bitaro yavuze ko uwo mubyeyi […]

Perezida Kagame yashimye Minisitiri w'Intebe ucyuye igihe anaha ikaze umushya

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Edouard Ngirente warahiriye kubahiriza inshingano ze. Ni indahiro yatangiye ahagana saa kumi n’iminota 5, ku wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2017, avuga ko azubahiriza ibisabwa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Yagize ati ” Njyewe, Ngirente Edouard, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro: […]

Cindy Sanyu yamaze amatsiko abibeshya ku myaka ye y’amavuko

Mu gihe abakunzi b’umuhanzi w’umugande Cindy Sanyu bakunze kumushinja kubeshya imyaka yigira muto kandi akuze, uyu muhanzi yatunguye benshi ubwo yashyiraga hanze imyaka ye y’amavuko nyakuri. Uyu muririrmbyi wamenyekanye mu ndirimbo “Sample Dat”, kuwa 28 Kanama, nibwo yizihizaga isabukuri ye y’amavuko, akaba yaramaze amatsiko abantu benshi bakunze kwibeshya ku myaka ye, aho yababwiye ko yujuje […]

Sudani y’Epfo: SSDF iravuga ko umunyamakuru w’umunyamerika uherutse kwicwa yakoranaga n’inyeshyamba

Umunyamakuru w’Umunyamerika uherutse kwicirwa mu mirwano hagati y’inyeshyamba n’ingabo za leta ngo yari yinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri n’igisirikare cya Sudani y’Epfo (South Sudan Defense Forces), yahoze ari SPLM. Umuvugizi w’igisirikare, Lul Ruai Koang, yavuze ko umunyamakuru Christopher Allen w’imyaka 26, yinjiranye muri Sudani y’Epfo n’inyeshyamba, ndetse […]

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe Mushya

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe Mushya, Dr Ngirente Edouard wari usanzwe ukorera Banki y’isi muri Amerika. Asimbuye kuri uyu mwanya Anastase Murekezi. Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard w’imyaka 45 yize amasomo y’Ubukungu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda nyuma gato ya Jenoside ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo gihe yanayoboraga […]

Umugore yibye mu iduka amacupa 18 y’inzoga ayahisha no mu myenda yari yambaye – Video

Umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatawe muri yombi nyuma yo kwiba mu iduka ry’inzoga amacupa 18 y’inzoga zihenze akayahisha mu myenda ye nk’uko bitangazwa n’Igipolisi cyo muri Louisiana. Iki gipolisi kikaba cyarashyize ahagaragara video igaragaza ubujura bwakozwe n’uwo mugore camera zishinzwe umutekano zirimo kumureba, gishaka kumenya ko hari uwaba afite amakuru kuri […]

Abanyarwanda babiri ku rutonde rw’urubyiruko 100 ruvuga rikijyana muri Afurika

Mu ntumbero yayo yo kugaragaza urubyiruko rwagize byinshi rwigezaho rufatwa mu rwego rw’abavuga rikijyana, Africa Youth Awards (AYA) yasohoye urutonde rwayo rwa 2 rw’umwaka wa 2017 rw’abasore n’inkumi 100 b’Abanyafurika bavuga rikijyana ruriho Abanyarwanda babiri. Avuga kuri uru rutonde, Prince Akpah, perezida wa AYA, yatangaje ko ubudasa bwagaragaye muri uyu mwaka bitandukanye no mu myaka […]

Monusco irasabira ibihano abasirikare wa Congo bayivogereye mu birindiro byayo

Ingabo za Loni ziri mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(MONUSCO), zirasabira ibihano itsinda ry’abasirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavogereye aho ikorera, bahakurikiranye umunyamakuru wari uhahungiye. Mu itangazo yashyize ahabona Monusco ku wa Kabiri tariki ya 29 Kanama 32017, umuyobozi udasanzwe w’Umunyamabanga wa Loni muri Congo, Maman Sambo Sidikou, yamaganye ivogerwa ry’umutungo […]

Dore ibintu by'ingenzi bizakwereka ko washimishije umukunzi wawe mu gihe cyo gutera akabariro

Buri mugabo wese ashimishwa no kumva abwirwa ko yashimishije uwo bakoranye igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, Iyo umugabo yitwara neza mu buriri bisobanuye ko aba abasha gutuma umugore we agera ku byishimo byanyuma ndetse akarangiza . [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Abagabo bose siko bazi gushimisha abagore babo. Niba uri umugabo, hari ibimenyetso wagenderaho ukamenya niba witwara neza mu buriri. […]

Nyamata: Bamwe mu mpunzi z’Abarundi batangiye ibikorwa bibinjiriza amafaranga

Nubwo impunzi z’Abarundi ziriho mu buzima butari bwiza mu buhungiro, bamwe mu Barundi bahungiye mu Rwanda batangiye ibikorwa bibinjiriza amafaranga nk’uko byemezwa n’umwe muri bo; Edouard Manariyo kuri ubu washinze butike mu Karere ka Nyamata imwinjiriza amafaranga akabasha no kubona imisoro. Ni mu mudugudu wa Rugarama III, Umurenge wa Nyamata, ho mu Karere ka Nyamata, […]

Arsene Wenger yanze kurekura rutahizamu Alex Sanchez

Umutoza w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Arsene Wenger akomeje gukomera kuri rutahizamu Alex Sanchez, umusore w’imyaka 28 y’amavuko ukomoka muri Chile. Ikipe Manchester City, irashaka kugura uyu musore igatanga miliyoni zisaga 50 z’amayero ariko Umutoza Wenger akanga kumurekura avuga ko agomba kubanza gutegereza amasezerano ye akarangira. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byakomeje bibitangaza, ngo […]

Impungenge za politiki y’u Bufaransa kuri Afurika igihe Kagame azaba atangiye kuyobora A.U.

Mu gihe mu Bufaransa hateraniye inama ya ba ambasaderi b’iki gihugu izageza kuwa Kane, inama perezida Emmanuel Macron agomba kugaragarizamo imirongo migari ya politiki ye mpuzamahanga, hari abasanga byihutirwa kubanza kuvugurura umubano w’iki gihugu n’u Rwanda na cyane ko perezida Kagame ari we uzaba uyoboye Afurika Yunze Ubumwe mu mwaka utaha. Mu mezi atanu ari […]

Inyeshamba za Forebu ziyobowe na Niyombare zatangaje ko zigiye gutera u Burundi

Umutwe w’inyeshyamba zirwanya u Burundi((les Force rĂ©publicaines du Burundi-FOREBU) ugizwe n’abahoze mu ngabo z’icyo gihugu na Polisi, watangaje ko ugiye gutera u Burundi. Uyu mutwe uyobowe na Gen. Godefroid Niyombare wari uyoboye igikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyaburijwemo mu mwaka wa 2015, wavuze ko wamaramaje mu kugaba ibitero byinshi kuri guverinoma ya Perezida Pierre Nkurunziza. Ibi […]

Rwamagana: Bahangayikishijwe n’abajura b'insoresore bambura abagenzi ku mugoroba

Abatuye mu mujyi wa Rwamagana mu nteko rusange y’abaturage b’abakagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro yabereye ku biro by’umurenge wa Kigabiro ku wa kabiri tariki 29 Kanama 2017, bagaragaje ko babangamiwe n’insoresore zibasira abagore n’abakobwa zikabambura. Abaturage bavuze ko ku mugoroba abasore ndetse harimo n’abana b’abahungu bategera abagore n’abakobwa mu nzira bakabambura amatefone n’ibindi […]

Diane Rwigara na bamwe mu muryango we baburiwe irengero

Amakuru atandukanye arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter aravuga ko Diane Shima Rwigara n’umuryango we, baburiwe irengero kuva ku isaha ya saa tanu za mu gitondo kuri uyu wa kabiri nk’uko byemezwa na musaza we, Aristide Rwigara kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aya makuru ni amakuru yatangajwe bwa mbere n’umunyamakuru […]