Amakuru atandukanye arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter aravuga ko Diane Shima Rwigara n’umuryango we, baburiwe irengero kuva ku isaha ya saa tanu za mu gitondo kuri uyu wa kabiri nk’uko byemezwa na musaza we, Aristide Rwigara kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aya makuru ni amakuru yatangajwe bwa mbere n’umunyamakuru wa RFI, Sonia Rolley, uvuga ko musaza wa Diane Rwigara, ari we Aristide Rwigara, yamutangarije ko yizeye ko umuryango we (Abantu 5) watawe muri yombi akaba afite impungenge z’igishobora gukurikira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko Aristide ngo abitangaza, abo mu muryango we uhereye kuri Diane Rwigara, ngo numero zabo za telephone ntiziri gucamo ndetse akavuga ko konti zabo nka whatsapp zakuwe ku murongo.
Bwiza.com yagerageje kuvugisha ku murongo wa telephone umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, ayitangariza ko aya makuru ntayo azi, ariko ko agiye kubikurikirana akagira icyo aza gutangaza .
Naho Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yatangarije itangazamakuru ko Diane Rwigara adafunze agira ati: “ Diane Rwigara ntabwo afunzwe. Icyo Polisi yakoze ejo, mu kazi kayo ko gukora amaperereza y’ibanze mu gihe hagaragaye ibimenyetso biganisha ku cyaha, ni uko ejo hakozwe gusakwa hashakwa ibimenyetso by’ibyo byaha. Icya mbere ni ugukoresha inyandiko mpimbano ikindi ni ukunyereza imisoro. Icya mbere kirajya kuri Diane Rwigara ikindi kikajya ku ikompanyi y’umuryango n’abayifitemo ubuyobozi .”
Diane Rwigara ni umwe mu bantu bifuje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora aheruka ariko ntibyamukundira, bitewe n’inzitizi zo kutuzuza ibyasabwaga kugirango umuntu yemererwe guahatanira uyu mwanya nk’uko byemejwe na Komisiyo y’igihugu y’Amatora, NEC.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


