Abaririmbyi bo muri Tanzaniya ‘Navy Kenzo’ banze kunywa amazi bakirijwe i Burundi

Itsinda ry’abaririmbyi bo muri Tanzaniya, Navy Kenzo, ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru banze kunywa amazi bagenewe, kubera ko hariho udupapuro turanga kampani itunganya ayo mazi ya Kinju ngo birindaga kuyamamaza. Mu bibazo babajijwe n’itangazamakuru, harimo kubazwa impamvu banze kunywa ayo mazi bari bagenewe, mu gusubiza, aba bahanzi bavuze ko nta mpamvu yo gufata mu ntoki […]

Izi ngeso 9 nuzibona ku mukobwa mukundana uzahite umureka wishakire undi

Hari abakobwa bamwe usanga icyabo ari ugutesha abahungu umutwe nyamara nta gahunda ihamye bafite yo gushaka umugabo cyangwa bakaba batanavamo abagore bazima kubera imyitwarire yabo. Dore imyitwarire uzabona ku mukobwa ukamwirinda kuko nta gahunda azaba afite nta n’icyo yakugezaho: 1.Akabya gukunda gusenga: Uyu azi imirongo ya Bibiliya yose mu mutwe we, avuga Imana buri kanya, […]

Kigali: Umugabo yafatiwe mu cyuho agiye gutwikira umuturanyi we na lisansi

Umugabo witwa Ndagiwenimana Francois yafatiwe mu rugo kwa Katabogama Ibrahim, yitwaje lisansi agiye gutwika umuryango nyuma y’amakimbirane bari bagiranye. Ahagana saa yine z’ijoro zo ku wa 1 Nzeri 2017, nibwo Ndagiwenimana yafatiwe muri urwo rugo ruri mu mudugudu wa Akinyana, akagari ka Mumena mu murenge wa Nyamirambo, afite lisansi ashaka kuhatwika. Baganira na bwiza.com, bamwe […]

Umukinnyi wa Tennis, Serena Williams yibarutse umwana w'umukobwa

Umukinnyi w’ikirangirire muri Tennis, Serena Williams, yibarutse umwana w’umukobwa mu bitaro byo muri leta ya Florida, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Aya makuru yatangajwe bwa mbere n’umutoza we, Patrick Mouratoglou, mu butumwa yanyujije kuri Twitter bwo kumushimira nyuma yo kumenyekana ko yibarutse umwana w’umukobwa. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Kugeza ubu Serena Williams n’umukunzi we Alexis Ohanian, […]

Abantu 2 bangezeho bambwira ko batumwe n’Imana, ngo nkizwe cyangwa nzacike amaguru- Nkore iki?

Murakomeye, njye nitwa Alexandrine B., ntuye mu karere ka Kamonyi, aho nkorera akazi ka njye ka buri munsi k’ubucuruzi, abantu 2 bagenzeho bansaba gukizwa. Ubwa mbere haje umuntu w’umugabo ati ‘mukobwa kizwa cyangwa Imana ikwereke’ naramusaranye, mpita mubwira kumva iruhande kuko gusenga nta munsi ntasenga. Nyuma y’amezi abiri ashize, muri iyi minsi undi muntu w’umudamu […]

Rubavu: Abarwayi barinubira serivisi mbi bahabwa ku kigo nderabuzima cya Karambo

Abaturage bivuriza mu kigo nderabuzima cya Karambo giherereye mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu, bavuga ko muri iki kigo rimwe na rimwe batabona imiti bakabohereza kuyigurira muri za farumasi cyangwa bagahabwa umuti witwa Paracetamol gusa. Umwe mu bahivuriza utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati “ntituzi impamvu badusaba mitiweri ariko twakenera imiti tugahabwa […]

Umupolisi w’u Burundi yarashe abagabo 2 ahita acika

Umupolisi witwa APC Ngendakumana yarashe akomeretsa bikomeye abagabo babiri bo ku musozi wa Gatete mu ntara ya Kirundo, mu Burundi, ahita acika. Nk’uko bitangazwa n’igipolisi cy’u Burundi, ngo abo bagabo barashwe ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 31 Kanama, ari bo Bigirimana w’imyaka 34 hamwe na Ndereyimana w’imyaka 36, bose ngo bakaba barakomeretse […]

Kenyatta asanga icyemezo cyo gusubirishamo amatora cyarafashwe n’abantu 6

Uhuru Kenyatta wari waratangajwe nk’uwatsinze amatora ya Perezida wa Repubulika muri Kenya yatangaje ko icyemezo cyo gusubirishamo ayo matora cyafashwe n’abantu 6. Ni icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya nyuma yo gusanga atarakozwe mu buryo bwubahirije itegeko Nshinga ry’icyo gihugu. Kenyatta yasabye abaturage kubumbatira amahoro mu ijambo yagejeje ku baturage, nkuko BBC yabitangaje. Yagize ati […]

Perezida Kagame yafunguye inyubako ku mupaka w'u Rwanda na Congo yatwaye miliyari 7 Frw

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro inyubako nshya ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (One stop border post/ La Corniche), yatwaye asaga miliyoni 9 z’amadolari ya Amerika. Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 1 Nzeri 2017, kikaba n’igikorwa cya kabiri Perezida Kagame yari yitabiriye hanze ya […]

Ni umukecuru w'imyaka 90, ntarakora imibonano mpuzabitsina, habe no mu nzozi

Umukecuru w’isugi w’imyaka 90 y’amavuko witwa Agnes Udofia ukomoka mu gace ka Etinan muri Nigeria aravuga ko kuva yavuka arinze ashesha akanguhe nta mugabo uraca iryera ubwambure bwe yewe habe no mu nzozi. Uyu mukecuru ngo nta mwana yigeze abyara kuko nta mugabo bigeze baryamana, ahubwo akaba yararanzwe no kurera abana b’abaturanyi n’abandi batishoboye mu […]

Rusizi: Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka barishimira ko hari imisoro bakuriweho

Bamwe mu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu karere ka Rusizi, biganjemo abagore, bishimiye ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Congo-Kinshasa asaba ko bimwe mu bicuruzwa bigabanyirizwa imisoro. Aya masezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 25 Kanama uyu mwaka ,bamwe mu bagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bavana ibicuruzwa mu karere ka Rusizi […]

Abajya mu gitaramo cya Meddy bashyiriweho imodoka zo kubatwara ku buntu

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi ku izina rya Meddy kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Nzeri afite igitaramo i Nyamata muri Golden Tulip, abakitabira baturutse i Kigali bashyiriweho imodoka z’ubuntu zibageza aho igitaramo kiza kubera ndetse zikaza no kubacyura. Ibi bije nyuma yaho byagiye bigaragara ko ibitaramo byinshi bibera hanze ya Kigali bikunze kugora ababyitabira […]

Nagize amahirwe adasanzwe yo kumenywa na Nyakubahwa Perezida Kagame- Murekezi Anastase

Murekezi Anastase wagizwe Umuvunyi Mukuru na Perezida wa Repubulika Paul Kagame amushimira inshingano zitandukanye yagiye amuha, agashima uko yagiye anamufasha kuzisohoza uko bwikiye. Ibi yabigarutseho mu muhango w’ihererekanyabubasha ku mwanya wa Minisititi w’Intebe mushya, Dr Ngirente Edouard, wabereye mu biro bya Minisitiri w’Intebe ku Kimihurura, ku wa Kane tariki ya 31 Kanama 2017. Ubuhamya bwa […]

Impanuro Murekezi Anastase yahaye Dr Ngirente Edouard umukoreye mu ngata

  Nagize amahirwe adasanzwe yo kumenywa na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame Mpereje inkoni Dr Ngirente Edouard, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Umunyarwanda w’umuhanga, umunyabwenge, umukozi w’umurava uzwi mu Rwanda no mu mahanga kuko yakoraga muri Banki y’Isi yose Akazi kabari imbere ntikoroshye Munkeneye nta modoka iri hafi naza nirukanka n’amaguru Mbasigiye abakozi b’abahanga bazi gukora Mukurikirane […]

Kigali: Abanyamakuru bashatse amakuru kwa Rwigara mu rugo bavuyeyo banyonyomba

Abanyamakuru b’Abanyarwanda bakorera ibitangazamakuru mpuzamahanga n’ibyo mu Rwanda baravuga ko bagiye gushaka amakuru mu muryango wo kwa Rwigara Assinapol, bashaka kumenya ukuri kw’ibivugwa kuri uwo muryango, ariko bahavuye banyonyomba . Abo banyamakuru bagiyeyo ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 1 Nzeri 2017 ahagana mu masaha ya saa kumi. Abo ni Yvan Mugisha wa […]

FIFA yahagaritse amatora y’Umuyobozi wa FERWAFA mu Rwanda

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi, FIFA yahagaritse amatora y’Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA), yari ateganyijwe mu Cyumweru gitaha. Ni nyuma yuko bamwe mu banyamuryango ba Ferwafa, bandikiye Fifa ko ayo matora ari gutegurwa hari bimwe bidakurikije amategeko. Ayo matora yari ateganyijwe tariki ya 10 Nzeri uyu mwaka yasubitswe nyuma y’ibaruwa Fifa yageneye Ferwafa. Fifa […]