Arabia Saudite yahagaritse ibiganiro na Qatar

Arabia Saudite yabaye ihagaritse ibiganiro ibyo ari byose na Qatar nyuma yaho byasaga nkaho hari hagiye kuboneka umuti w’ubwumvikane buke hagati y’ibihugu byombi. Mu kiganiro kuri telefone, Skeikh Tamim bin Hamad al-Thani wa Qatar n’igikomangoma cya Arabia Saudite, Mohammed Bin Salman, bombi bari biyemeje gutangira imishyikirano. Ariko nyuma Arabia Saudite yararakaye ivuga ko ibiro ntaramakuru […]

Pst Rutayisire yasabwe kwifatanya n’abapasiteri bo mu Rwanda baba mu matsinda abamo aba Illuminati

Pasiteri Antoine Rutayisire yemeza ko yagiye aganirizwa kenshi na bamwe mu bari mu matsinda abamo aba Illuminati, bakamusaba gukorana nawe kugira ngo yongererwe imbaraga, we akabyanga avuga ko izo afite zimuhagije. Amwe muri ayo matsinda Pasiteri Rutayisire yemeza ko aba no mu Rwanda ni abitwa ‘Freemasons’, ‘Rosicrucians’ na ‘Mahikari’, bagenda bashaka abantu binjiza mu myemerere […]

Umuririmbyi Don Williams yitabye Imana

Umuhanzi waririmbye indirimbo zakunzwe mu njyana ya Country, Don Williams ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabye Imana azize uburwayi. Iby’urupfu rwe byamenyekanye ku ijoro ryakeye ryo ku wa Gatanu tariki ya 08 Nzeri 2017. Ni nyuma y’igihe gito arwaye. Uyu mugabo w’imyaka 78, yari yaratangaje ko atazongera kuririmba guhera mu mwaka wa 2016. […]

Kaminuza y’u Rwanda yazamuye amafaranga y’ishuri ku biga amasomo ya Siyansi

Guhera uyu mwaka w’amashuri ugiye gutangira 2017/2018, abanyeshuri biga amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga, ubuganga n’ayandi muri Kaminuza y’u Rwanda(UR) bazishyura amafaranga y’ishuri miliyoni n’ibihumbi 500, ni ukuvuga ko ayari asanzwe yiyongereyeho ibihumbi 600. Ni mu gihe mu mwaka ushize n’iyayibanjirije bajyaga bishyura ibihumbi 900 ku mwaka. Izi mpinduka ziragaragara ku itangazo ku bijyanye n’amafaranga y’ishuri, […]

Ubushinjacyaha na Seyoboka ntibumvikana ku busabe bwo gushyikirana n’umuryango we

Nyuma y’umwaka agejejwe mu Rwanda, urubanza nyirizina rwa Sous-Lieutenant Jean Claude Seyoboka wabaye mu ngabo z’U Rwanda, uregwa uruhare muri jenoside, rugiye gutangira. Uyu mugabo w’imyaka 51 aregwa uruhare muri jenoside yabareye mu gace ka Rugenge k’umujyi wa Kigali aho yari atuye aho ashinjwa kuba yari ayoboye imitwe y’interahamwe. Mbere y’uko urubanza rutangira Sous-Lieutenant Jean […]

Namibia: Abagore bo mu bwoko bwa Himba bakaraba rimwe mu buzima bwabo

Himba ni ubwoko bw’abantu batuye mu Majyaruguru ya Namibia mu ntara yitwa Kunene. Abaturage bagize ubu bwoko bagera ku bihumbi 50, usanga abakobwa n’abagore baho bakaraba inshuro imwe mu buzima. Himba bisobanuye abantu basabiriza. Mu myaka y’1980, batewe n’amapfa 90% by’amatungo harimo amashyo y’inka, imikumbi y’ihene bari batunze birapfa. Babonye inzara ibarembeje batangira kujya bahungira […]

Perezida Gnassingbé wa Togo arasabwa kwegura

Abaturage bahuriye i Lomé mu murwa mukuru wa Togo mu myigaragambyo isaba ko Perezida Faure Gnassingbé ava ku butegetsi hagahindurwa na bimwe bigize Itegeko Nshinga. Abo baturage bigaragambije ku wa Kane w’iki cyumweru batewe ibyuka biryana mu maso na polisi nkuko VOA yabitangaje. Abigaragamvya basaba ko Itegeko Nshinga rihindurwa, hagashyirwamo manda z’umukuru w’igihugu zikagarukira kuri […]