Umuhanzi waririmbye indirimbo zakunzwe mu njyana ya Country, Don Williams ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabye Imana azize uburwayi.
Iby’urupfu rwe byamenyekanye ku ijoro ryakeye ryo ku wa Gatanu tariki ya 08 Nzeri 2017. Ni nyuma y’igihe gito arwaye.
Uyu mugabo w’imyaka 78, yari yaratangaje ko atazongera kuririmba guhera mu mwaka wa 2016. Ni nyuma y’igihe aririmbye indirimbo zagiye zikurwa ku Isi. Izo zirimo, Some Broken Hearts Never Mend, You’re My Best Friend, I believe in you, Tulsa Time, Good ole boys like me, Back in My Younger Days, Lord na I Hope This Day Is Good.
Iby’umuziki yabitangiriye mu itsinda rya Pozo Seco Songers ryamenyekanye mu myaka ya 1960. Nyuma yaje gufata icyemezo atangira kuririmba ku giti cye, ari nabyo byaje gutuma aba igihangange muri iyi nyana ku Isi mu myaka 1970.
Don Williams kandi ni umwe mu bahanzi batirengagije Afurika nkuko usanga abandi babyigamba. Ibyo bigaragazwa n’uko au mwaka wa 1997 yashyize hanze DVD yitwa “Into Africa” yafatiye i Harare muri Zimbabwe ubwo yahakoreraga igitaramo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Donald Ray Williams yavutse tariki 27 Gicurasi 1939, avukira muri Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari umuririmbyi n’umwanditsi wazo. Yifashishaga gitari yacurangaga mu buryo butandukanye ndetse na piano.
Reba unumve hano indirimbo ze zakunzwe

Â
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus @Bwiza.com
Â


