WhatsApp Image 2026-08-02 at 11.05.12 (2)

Abana b’ingimbi ni bo barimo guhabwa akazi k’ubwicanyi hirya no hino mu Burayi

Sangiza iyi nkuru

Mu gace ka Stockholm, umugabo wambaye imyenda y’umukara yagaragaye hanze mu ijoro ry’itumba yitwaje imbunda, maze yegera Murad Abdelkader w’imyaka 20, umunyeshuri wari uvuye mu kazi muri McDonald’s.

Uwo mugabo witwaje imbunda yahise atangira kurasa, akomeza kurasa inshuro nyinshi ubwo yegeraga uwo yashakaga. Yaje kurasa isasu rya nyuma mu mutwe w’uwo yahitanye ubwo yari aryamye hasi yabuze gitabara.

Uwakoze ubwicanyi byamenyekanye ko ari Atilla Azimov w’imyaka 18. Muri iryo joro rya Gashyantare umwaka ushize, yari yishe umuntu utari we nk’uko bitangazwa na BBC.

Yabikoze kubera amafaranga, yahawe akazi na Foxtrot Network, itsinda ry’abagizi ba nabi rifite aho rihuriye n’ubutegetsi bwa Iran rimaze kumenyekana cyane kubera serivisi ritanga ryo gukoresha urugomo rikishyurwa.

Kuva mu 2022, itsinda rya Foxtrot Network rikekekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bugera kuri 35, ndetse no kugaba ibitero cyangwa kugerageza ibitero byibasiye inyungu za Israel i Burayi, harimo bibiri byakoreshejwemo ibiturika na gerenade.

Iri tsinda rikoresha abangavu n’ingimbi mu gukora ibyo bitero bigamije inyungu z’amafaranga, gusa akenshi ntibiba ngombwa ko bishyura kuko ababikora bakunze gufatwa.

Urugero ni nka Johannes Natland, umusore wo muri Norvege wakatiwe n’urukiko rwa Old Bailey i Londres ku wa Gatatu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutegura ubwicanyi bwagombaga gukorerwa muri West Yorkshire.

Nk’uko bivugwa n’itsinda rishinzwe ibikorwa (OTF) GRIMM, itsinda ry’Igipolisi cy’u Burayi (Europol) ryashyizweho kugira ngo rikemure iki kibazo, abana b’ingimbi n’abangavu b’abicanyi bahabwa akazi binyuze ku mbuga nkoranyambaga, kandi bagahabwa amabwiriza mu buryo  bw’ikoranabuhanga binyuze mu mikino bakinira kuri internet, bigana uburyo imikino ikinirwa kuri mudasobwa ikora.

Andy Kraag, umuyobozi w’ikigo gishinzwe kurwanya ubugizi bwa nabi buteye ubwoba cya Europol, avuga ko ari “uburyo bwateguwe bwo gukoresha ubwicanyi urubyiruko rudafite amikoro.

OTF GRIMM ubu irakorera mu bihugu 11 bimaze kugaragaramo iki kibazo birimo; u Bubiligi, Danemark, Finlande, u Bufaransa, u Budage, Island, u Buholandi, Norvege, Espagne, Suede, n’u Bwongereza.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply