RDC: Ihuriro “Sauvons le Congo” rya Kabila ryagize ibyo risaba ngo ibiganiro biteganyijwe bizagende neza

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ihuriro ritavuga rumwe n’ubutegetsi, “Sauvons la RDC”, ryashinzwe n’abarimo uwahoze ari perezida, Joseph Kabila, ryagize icyo rivuga ku biganiro hagati y’abanyagihugu ry’umushyikirano biteganywa mu gihugu. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu, iri huriro ryagaragaje ko rishyigikiye ihame ry’ibiganiro, ariko rigira ibintu birindwi bisaba kugira ngo bizagende neza. Byongeye […]
U Burusiya buravuga ko bwarashe drones zisaga 600 za Ukraine

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, bwahanuye indege zitagira abapilote (drones) 635 za Ukraine, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwo kohererezanya ubutumwa rwa Max. Amakuru yashyizwe ahagaragara avuga ko ibitero bya Ukraine byibasiye ibirindiro by’igisirikare cyo mu kirere muri Engels, uruganda rutunganya peteroli i […]
Meteo Rwanda yateguje ubushyuhe butigeze bubaho mu gice cya 1 cya Kanama

Ikigo cy’igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyateguje ubushyuhe budasanzwe muri iki gice cya mbere cy’ukwezi kwa munani (Kanama), aho bivugwa ko hazumvikana ubushyuhe buruta impuzandengo y’ubusanzwe buboneka muri iki gihe. Nk’uko byatangajwe na Meteo Rwanda, mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Kanama 2026 (kuva tariki ya 01 kugeza ku ya 10), mu Rwanda hateganyijwe ibihe by’izuba […]
Goma: Umusirikare wa FARDC yirukanwe muri EJVM+ nyuma yo gukoresha imyirondoro itari iye

Inyandiko zemewe zasuzumwe n’itangazamakuru zigaragaza ibintu bidasobanutse hagati y’urutonde rw’abasirikare bagenwe na FARDC n’urutonde Minisiteri y’ingabo yashyikirije MONUSCO rw’abasirikare bagombaga kwinjizwa mu Rwego rushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro rwiswe “Expanded Joint Verification Mechanism Plus (EJVM +)”. Nk’uko amakuru atandukanye aturuka mu begereye iyi dosiye abivuga, uwitwa Major Lokuli Bofanda Freddy yafashe umwirondoro wa Major DSEM […]
Abarundi banyura ku bibuga by’indege (transit) byo mu Bubiligi bazajya basabwa visa

Guhera ku wa 1 Kanama 2026, Abaturage b’u Burundi banyura ku kibuga cy’indege cya Bruxelles cyangwa ikindi kibuga cy’indege cyo mu Bubiligi mu rugendo rwabo (transit) basabwa, uretse mu bihe bike bidasanzwe, kuba bafite viza yo kunyura ku kibuga cy’indege (airport transit visa). Iri tegeko rireba aba baturage, hatitawe ku gihugu batuyemo. U Bubiligi bwashyizeho […]
Abana b’ingimbi ni bo barimo guhabwa akazi k’ubwicanyi hirya no hino mu Burayi

Mu gace ka Stockholm, umugabo wambaye imyenda y’umukara yagaragaye hanze mu ijoro ry’itumba yitwaje imbunda, maze yegera Murad Abdelkader w’imyaka 20, umunyeshuri wari uvuye mu kazi muri McDonald’s. Uwo mugabo witwaje imbunda yahise atangira kurasa, akomeza kurasa inshuro nyinshi ubwo yegeraga uwo yashakaga. Yaje kurasa isasu rya nyuma mu mutwe w’uwo yahitanye ubwo yari aryamye […]
King James yanditse amateka muri BK Arena, aririmba iminota 100 ataruhuka (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 1 Kanama 2026, umuhanzi Ruhumuriza James, uzwi mu muziki nka King James, yakoze igitaramo cy’amateka muri BK Arena, aho yataramiye abakunzi be mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki. Iki gitaramo cyari gitegerejwe na benshi, by’umwihariko urubyiruko. Kubera ubwitabire bwari hejuru, amatike y’umunsi wa mbere yashize hakiri […]