IMG-20260802-WA0076

Meteo Rwanda yateguje ubushyuhe butigeze bubaho mu gice cya 1 cya Kanama

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyateguje ubushyuhe budasanzwe muri iki gice cya mbere cy’ukwezi kwa munani (Kanama), aho bivugwa ko hazumvikana ubushyuhe buruta impuzandengo y’ubusanzwe buboneka muri iki gihe.

Nk’uko byatangajwe na Meteo Rwanda, mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Kanama 2026 (kuva tariki ya 01 kugeza ku ya 10), mu Rwanda hateganyijwe ibihe by’izuba risanzwe ry’Impeshyi. Ubushyuhe bwo hejuru (bwo ku manywa) buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 21 na 32, naho ubushyuhe bwo hasi (bwa nijoro) buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 9 na 17.

Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’ubusanzwe buboneka muri iki gice, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe buri ku kigero cy’ubusanzwe buboneka mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Kanama.

Mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Kanama, impuzandengo y’ubushyuhe bwo hejuru iri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 31, naho iy’ubushyuhe bwo hasi iri hagati ya dogere selisiyusi 9 na 17.

Imvura iteganyijwe iri hagati ya milimetero 0 na 25, ikaba iri hasi y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice. Impuzandengo y’imvura isanzwe igwa iri hagati ya milimetero 1 na 35.

Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.

2. Ubushyuhe buteganyijwe:

● Ubushyuhe bwo hejuru: Ubushyuhe bwo hejuru bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 31 na 32, buteganyijwe mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali n’iby’Uturere twa Bugesera, Nyagatare, Gatsibo na Kayonza ndetse no mu kibaya cya Bugarama. Ubushyuhe bwo hejuru buke buri hagati ya dogere Selisiyusi 21 na 23, buteganyijwe mu majyaruguru y’Akarere ka Nyabihu no mu burengerazuba bw’Akarere ka Musanze.

● Ubushyuhe bwo hasi: Ubushyuhe bwo hasi buke buri hagati ya dogere Selisiyusi 9 na 11, buteganyijwe mu bice byinshi by’akarere ka Nyabihu, uburengerazuba bw’Uturere twa Musanze, Nyamagabe na Nyaruguru n’amajyaruguru y’Akarere ka Ngororero kimwe no mu burasirazuba bw’Akarere ka Rusizi.

Ubushyuhe bwo hasi bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 15 na 17, biteganyijwe mu bice byo hagati niby’uburengerazuba by’Umujyi wa Kigali, mu bice byinshi by’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, ndetse n’amajyaruguru n’uburengerazuba by’Akarere ka Kirehe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply