Umusore tuzabana twasezeranye mu murenge, arashaka cyane ko dusambana, njye nkifuza ko byaba twabanye- NKORE IKI?

Mu kwezi gushize nibwo njye n’umusore tuzabana twasezeranye mu murenge ariko kuva uwo munsi amereye nabi ngo arashaka ko turyamana, ngo nabaye uwe, ariko kubera ukuntu nabyirutse ndi umukiristo nirinda icyaha cy’ubusambanyi narabyanze. Ndamubwira ngo narindire tuzabikore twabanye dore ko amezi agera muri 3 asigaye atari na menshi, dufite ubukwe mu kwa kabiri, ibi ntabikozwa. […]

Amerika irashinja ruswa Perezida Museveni wa Uganda na Idriss Deby wa Tchad

Amazina ya Perezida wa Tchad, Idriss DĂ©by Itno na Yoweri Museveni wa Uganda yasohotse ku rutonde rwakozwe n’ Ubutabera bwo muri Leta Zunze za Amerika bashinjwa ruswa. Iyi ruswa aba perezida bombi baregwa ni iya miliyoni 2 z’ amadorali y’ amanyamerika bahawe muri za 2014 bayita ko ari amafaranga azafasha abantu batishoboye mu bihugu byabo. […]

Abaraperi bagize “Orzora Crew” mu rugamba rwo gushishikariza urubyiruko kuba umwe

Itsinda ry’ abaraperi, “ Orzora Crew” ryiyemeje gahunda yo gukora indirimo ziri mu njyana ya Hip Hop zigamije gushishikariza urubyiruko gushyira hamwe mu bikorwa bishobora kubafasha kugira ejo heza hazaza. Iyi nyurabwenge ikubiye mu ndirimbo Orzora Crew iherutse gushyira ahagaragara zirimo iyitwa “ Ni magirirane” na “ Kubera iki?” zifite ubutumwa buhamagarira abantu kwibaza impamvu […]

Impamvu abacuruzi bo mu karere bahitamo kubaruza amakamyo yabo muri Tanzania yamenyekanye

Abacuruzi benshi b’Abagande bafite amakamyo akoresha umuhanda Dar es Salaam-Mutukula barinubira amafaranga y’umurengera bakomeje gucibwa iyo bageze ku mupaka wa Tanzania. Ese waba warigeze wibaza impamvu amakamyo menshi atwara imizigo aba afite ibirango byo mu mahanga? Abakurikiranira hafi ibintu basanze amakamyo menshi y’Abagande aba afite ibirango byo mu bindi bihugu nka Tanzania na Kenya mu […]

Kampala: Miss Anita Fabiola atwite inda y'umupfumu

Umunyamakuru mu gihugu cya Uganda, Anita Fabiola, wanabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w’iki gihugu, inshuti ze za hafi zirashimangira ko atwite inda y’umusore witwa Ed Cheune, bivugwa ko yaba ari umupfumu muri Afurika y’Epfo. Inshuti za hafi za Anita nizo zemeza aya makuru ko atwite inda ya Ed Cheune, iby’urukundo bafitanye bikaba byaramenyekanye kuva […]

U Rwanda mu nzira zo gutanga ibisobanuro imbere ya Komite ya Loni yo Kurwanya Iyicarubozo

Muri iki cyumweru u Rwanda ruragera imbere ya komite y’Umuryango w’Abibumbye yo kurwanya iyicarubozo (CAT) mu ishami ry’impuguke ku burenganzira bwa muntu rigenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo kurwanya iyicarubozi n’ibindi bihano bitesha agaciro ikiremwamuntu. Inkuru iri ku rubuga rw’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, HRW, iravuga ko uyu ari umwanya mwiza kuri izi mpuguke […]

Burundi: Leta ya Nkurunziza yemeye iperereza ku byaha yakoze, yaba yishyize mu kagozi

Hashize ukwezi kumwe Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rutanze uburenganzira bwo gutangiza iperereza ku bwicanyi bwakozwe mu Burundi hagati ya Mata 2015 n’ Ukwakira 2017 ariko Leta ibyamaganire kure, ibi bamwe babifata nko gukwepa dore ko itungwa agatoki ko yaba ibifitemo uruhare. Uburyo Perezida Pierre Nkurunziza yanzemo kubahiriza iki cyemezo cya ICC, niho David Gakunzi wahoze […]

Umugabo yishe umugore we amukataguramo ibice amushinja kumuca inyuma

Umugabo w’imyaka 40 witwa Constantine Isabirye ari wo mu gace ka Iganga muri Uganda yatorotse nyuma yo kwivuganaumugor e we, Farida Namukose amuziza ko yakekaga ko yaba amuca inyuma. The Newvision dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugore n’umugabo bari bazindukiye mu murima w’ibigori guhinga uko bisanzwe, bageramo bagatongana bikanahuza n’uko uyu mugabo yari asanzwe […]

Burundi : Muri CNDD-FDD haba hashyizweho urwego rushinzwe gukosora abitwa Intumva

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko mu ishyaka CNDD-FDD hashyizweho urwego rushinzwe gukosorerwamo abitwa Intumva hagamijwe kurangiza abatavuga rumwe n’iri shyaka riri ku butegetsi. Iyi nkuru dukesha urubuga, UBMNews rwo mu Burundi iravuga ko uru rwego rwashyizweho mu rwego rwo guhana umuntu wese waza urwanya ibitekerezo bya CNDD-FDD cyane cyane urwanya perezida Nkurunziza […]

Umupasiteri yapfuye ari gusambana n’umwana w’imyaka 19

Umupasiteri utatangajwe amazina, yapfuye ari gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko, ibitangazamakuru bikaba bivuga ko yazize kurya ku itunda atemerewe. Uyu mupasiteri wo mu itorero rishingiye ku bapentikoti, yaguye mu gace ka Delta muri leta ya Nigeria, mu cyumba cy’ihoteri iherereye mu mujyi wa Kwale aho yari yasohokanye uyu mwangavu rwihiswa. Umuvugizi wa polisi ikorera […]

Kigali: Abafite ibinyabiziga barakemanga sitasiyo zibagurisha lisansi & mazutu bivanze n’amazi

Abatwara ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo bavuga ko bakomeje kubangamirwa n’ ikibazo cyo kunywesha lisansi na mazutu bagasanga bivanze n’ amazi cyangwa se indi myanda. Kuri iki kibazo cy’ ingorabahizi, bavuga ko ibinyabiziga byabo byanga kugenda kandi babona lisansi cyangwa mazutu irimo, babijyana mu igaraji bagasanga byaterwaga n’amazi yivanzemo, abacuruza kuri […]

USA: Agatsiko ka MS-13 Trump yiyemeje kurandura kishe umuntu kamuca umutwe kamukuramo n’umutima

Abagize agatsiko k’abagizi ba nabi b’Abalatino kitwa MS-13 perezida Donald Trump yiyemeje kurandura, baravugwaho kwica umuntu bakamuca umutwe ndetse bakamukuramo umutima mbere yo kumushyingura muri parike iherereye hafi ya US Capital nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatatu. Uyu muntu wishwe hatatangajwe imyirondoro ye, biravugwa ko yatewe ibyuma inshuro zisaga 100 ubwo yari mu gace Wheaton, […]

Ivanguramoko muri Algeria; nta mwimukira wemerewe kugendana n’abaturage ba ho mu modoka

Nyuma ya Libiya ivugwaho icuruzwa ry’abimukira, Algeria yo yabujije abirabura bakomoka munsi y’ubutayu bwa Sahara kugendana n’abaturage ba ho mu modoka rusange zitwara abagenzi. Ni ibintu byabaye nk’ibitavugwaho rumwe mu bitangazamakuru bitandukanye hirya no hino ku isi, aho bamwe banavuga ko iri vanguramoko ryo kubuza abirabura b’abimukira kugendana na bo mu binyabiziga bimwe bias n’ibyo […]

Uganda: Hafashwe Colonel wo muri Sudani y’Epfo washakaga abarwanyi

Inzego z’umutekano za Uganda zataye muri yombi Colonel w’Umunya-Sudani y’Epfo ushinjwa kujya gushaka urubyiruko rwo kwinjiza mu mutwe w’inyeshyamba mu majyaruguru ya Uganda. Iri tabwa muri yombi ryabereye ahitwa Koboko ku Cyumweru gishize, aho Josephine Angucia, umuvugizi w’igipolisi muri West Nile avuga ko Col John Data Taban w’imyaka 51, nawe yemeye ko bashakaisha abarwanyi muri […]

Gisagara: Ubuyobozi bw’akarere bugiye kuvugurura imikorere mibi yarangwaga hagati y’inzego z’ubuyobozi

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buravuga ko imikorere mibi hagati y’inzego z’ubuyobozi ari kimwe mu byatumye aka karere kaza mu myanya ya nyuma mu mihigo y’umwaka wa 2016/2017, dore ko kaje ku mwanya wa 26 mu turere 30, kakagira amanota 75,66%. Ni umwanya utarishimiwe n’inzego z’ubuyobozi kuva ku mukuru w’umudugudu kugera ku Munyamabanga wa Leta muri […]