Yafashe amafoto y’urupfu rwe ubwo yahanukaga ku nyubako ifite uburebure bwa metero zisaga 200
Umushinwa wari umaze kumenyekana cyane kubera kurira inyubako ndende yafashe amashusho y’urupfu rwe bitari ku bushake ubwo yahanukaga kuri imwe muri izi nyubako ifite uburebure busaga metero 200. Uyu witwa Wu Yongning w’imyaka 26 yakoze iyi mpanuka ari kurira inyubako ya Huayuan Hua Center, imwe mu nyubako ndende ziri muri Changsha, umujyi uri mu Bushinwa […]
Inama zafasha abashakanye kugirango urukundo mu rugo rwabo rushinge imizi
Abafite ubunararibonye mu by’ imbonezamubano basanga kugirango urugo rukomere, rugendwe mbese rutunge rutunganirwe, abashakanye bagomba gushyira hamwe muri byose. Urukundo rw’abashakanye si urw’ isaha imwe cyangwa umunsi umwe cyangwa umwaka umwe ahubwo n’urwiteka ryose. Niyo mpamvu bagomba kubagarira urukundo rwabo kumanwa na nijoro, bakaruvomerera ndetse bakanarwuhira. kugirango ibyo bigerweho, hagomba kubaho kuzuzanya muri byose. Abashakanye […]
Nyabihu: Umwana yatewe inda na nyirarume umuryango urabihisha
Mu mudugudu wa Kabyaza mu karere ka Nyabihu, abana 7 mu ngo 200 batewe inda, barimo Uwineza( izina yahawe), wabyaye afite imyaka 14. Imiryango yamwunze n’umufundi wayimuteye yita nyirarume, amugenera ubufasha bw’amafaranga ibihumbi bitatu mu kwezi, ariko buza guhagarara nyuma y’umwaka kuko yanze kongera kuryamana na se w’umwana, Manishimwe Emmanuel. Uwineza ubu afite umwana w’imyaka […]
Robert Mugabe yasubukuye ingendo ze muri Singapore nyuma yo kuva ku butegetsi
Perezida Robert Mugabe w’imyaka 93 wategetse igihugu cya Zimbabwe imyaka 37 kugeza ubwo yeguzwaga n’igiirikare muri uyu mwaka wa 2017, yakoze urugendo rwe rwa mbere, kuva yava ku butegetsi, mu gihugu cya Singapore nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano kuri uyu wa Kabiri. Mbere yo kuva ku butegetsi, perezida Mugabe yakunze kuvugwaho gusesagura umutungo w’igihugu akora ingendo […]
Umugore yari amaze imyaka 3 atwite none yabyaye igisa n’ imbwa
Muri Nigeria mu gace ka BMGS Bori, Rivers State , umugore wo mu bwoko bwa Akwa-Ibom wari umaze imyaka 3 atwite yabyaye ikintu kiremetse nk’ imbwa. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Abagabo bemeza ko bazi neza uyu mugore bavuga ko akimara guhura n’ ibi byago ko bahise bamubona kuri moto agana inzira y’ urusengero agiye gusaba ko bamusengera. […]
Sosiyeti Sivile iranenga uburyo Leta yateguyemo gahunda yo kwimura abaturage
Inyigo yakozwe n’ ikigo cy’ ubushakashatsi, IRDP kibarizwa muri sosiyeti sivile mu Rwanda, yerekana ko Leta itigeze iha abaturage umwanya uhagije kugirango ibateguze uburyo bagiye kwimurwa ndetse banahabwe ingurane ikwiriye mu duce yateganyirije ibikorwa remezo ku nyungu rusange z’ igihugu. Ibi bikubiye mu nyigo iherutse gushyirwa ahagaragara mu cyumweru gishize yerekana ko abaturage benshi bavuga […]
Uganda: Uwahoze ari umukunzi wa Kaweesi ashobora gusohorwa mu nzu yari azi ko Museveni yamuguriye
Christine Muhoza Mbabazi wigeze kuba umukunzi wa AIGP Andrew Kaweesi, wari umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda wishwe mu ntangiriro z’uyu mwaka, ngo ashobora kwirukanwa mu nzu yatekerezaga ko leta yamuguriye. Uyu Mbabazi yabonanye na perezida Museveni muri uyu mwaka bagira icyo bavugana ku byabanjirije iyicwa rya Kaweesi muri Werurwe 2017, aho byavugwaga ko uyu mukobwa hari […]
Uganda: Umupadiri yatawe muri yombi ashinjwa uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi bw'abarinzi 2
Polisi ya Uganda ikorera mu gace ka Rukunguri yataye muri yombi umupadiri n’abandi bantu 4 bakurikiranyweho ubufatanye mu kwica abarinzi 2 bigenga, bakaba barishwe ku cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2017. Umuvugizi wa polisi muri aka gace, Moses Nanoka, yavuze ko aba barinzi barimo uwitwa Brian Tumubwaine w’imyaka 29 wari umaze imyaka isaga 15 ari […]
Ese koko Airtel yaba iteganya gufunga imiryango mu bihugu 3 birimo u Rwanda?
Nyuma y’aho hasohokeye inkuru ivuga ikigo cy’itumanaho cya Airtel cyaba kiri mu nzira yo gufunga business zacyo mu bihugu bitatu byo mu karere birimo n’u Rwanda, iki kigo kirahakana aya makuru nubwo cyemera ko nta nyungu kiri kubona. Mu itangazo Airtel Africa yashyize ahagaragara yavuze ko iri gukurikirana ubundi buryo business zayo zazanamo inyungu. [xyz-ihs […]
Neymar aracyashengurwa n’ibitego 7 ikipe ya Brésil yatsinzwe mu gikombe cy’isi (2014)
Mu mikino y’igikombe cy’isi 2014, kuri Stade Maracana ikipe ya Bresil yatsinzwe ibitego 7-1, ubu rutahizamu wa Paris Saint Germain ukomoka mu gihugu cya Brézil, Neymar da Silva Santos Junior aratangaza ko ikipe ya Brézil imeze neza kuruta ubushize kandi ko nta kipe Brézil yatinya guhura nayo, yemeza ko bazaha akazi gakomeye andi makipe mu […]
Burundi: Inkiko zirashinjwa kurenza ingohe ikirego cy’abasore basaga 150 bishwe muri 2015
Iperereza ku byaha by’ubwicanyi byakorewe mu Burundi guhera mu myaka 2 ishize, ryerekana ko hari urubyiruko rusaga 150 rwishwe rurashwe, ariko kugeza ubu inkiko zikaba nta cyo zikora kuri iki kibazo. DW dukesha iyi nkuru igaragaza ko mu gihe cy’imyivumbagatanyo mu Burundi muri 2015, hari abasore basaga 300 batawe muri yombi bagafungwa mu gihe babaga […]
Urujijo ku itabwa muri yombi ry’impunzi z’Abanyarwanda 40 zafatiwe ku mupaka wa Uganda na Tanzania
Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko itsinda ry’impunzi z’Abanyarwanda 40 kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2017, ryafatiwe ku mupaka wa Uganda na Tanzania riri kwerekeza mu butumwa bw’ivugabutumwa mu gihe hari andi makuru avuga ko aba baba ari Abanyarwanda bari bagiye mu myitozo ya gisirikare ya RNC muri Repubulika iharanira […]
Burundi: Abasirikare babiri mu barinda Perezida Nkurunziza bapfiriye mu mpanuka
Impanuka yabaye ku wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2017, yahitanye ubuzima bw’abasirikare babiri mu barinda umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza. Iyi mpanuka yabereye i Kabuye hafi y’umurwa mukuru w’Intara ya Kayanza, ku muhanda uva mu Kayanza ugana mu Ntara ya Ngozi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Amakuru ava mu Burundi avuga ko ari imodoka ebyiri za […]