Urujijo ku itabwa muri yombi ry’impunzi z’Abanyarwanda 40 zafatiwe ku mupaka wa Uganda na Tanzania

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko itsinda ry’impunzi z’Abanyarwanda 40 kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2017, ryafatiwe ku mupaka wa Uganda na Tanzania riri kwerekeza mu butumwa bw’ivugabutumwa mu gihe hari andi makuru avuga ko aba baba ari Abanyarwanda bari bagiye mu myitozo ya gisirikare ya RNC muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi nkuru isa nk’irimo urujijo ukurikije amavomo abiri tuyikesha ari yo ibinyamakuru, Softpower ndetse na Virungapost byose bikorera muri Uganda, ku ruhande rumwe ivuga ko izi mpunzi ari abakirisitu bari bagiye mu ivugabutumwa muri Tanzania nk’uko byemezwa na Softpower, mu gihe ku rundi ruhande bivugwa ko ari Abanyarwanda bari bagiye mu myitozo ya gisirikare y’ishyaka RNC rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nk’uko bigaragara mu nkuru ya Softpower, umwe muri izi mpunzi zatawe muri yombi yabwiye iki kinyamakuru ko bari bemerewe kwinjira muri Tanzania n’ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka muri Uganda na Tanzania ku mupaka wa Kikagati bakinjira muri Tanzania ubwo bajyaga kubona bakabona barahagaritswe bagategekwa gusubira muri Uganda aho kuri ubu bafungiye.

Amakuru akaba avuga ko abapolisi babahagaritse bababwiye ko bahawe amabwiriza na Col. Atwooki Ndahura, Umuyobozi ukuriye ubutasi ku byaha mu gipolisi. Ndahura akaba yategetse ko bus aba bari barimo ihagarikwa mu gihe izi mpunzi ngo zari zemerewe gutambuka n’ababishinzwe.

Aba bahagaritswe bakomeje bavuga ko abapolisi bababwiye ko bagomba guhabwa uburenganzira na Ambasade y’u Rwanda muri Kampala cyangwa bakabanza kuvugana na Ndahura akabaha andi mabwiriza.

Muri uru rwego rushinzwe ubutasi ku byaha mu gipolisi, Col Atwooki Ndahura, yasimbuye Joel Aguma, kuri ubu ubarizwa muri Gereza ya Ruzira, aho akurikiranweho ibyaha birimo gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda gusubiza mu Rwanda impunzi z’Abanyarwanda ku ngufu.

Ku rundi ruhande ariko urubuga rw’ikinyamakuru Virungapost, rwo ruravuga ko impunzi z’Abanyarwanda 40 zari zigiye mu myitozo ya gisirikare mu nkambi za RNC mu burasirazuba bwa Congo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uru rubuga rukaba ruvuga ko amakuru rukesha abantu bari mu nzego zo hejuru, avuga ko iri tsinda ryari ryiganjemo urubyiruko ryari riri kugendera ku byangombwa by’ibihimbano by’inzira by’Abagande bahawe n’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda, CMI, ngo bazabashe kunyura muri Tanzania, bakomereze i Burundi, bazaruhukire i Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo, ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba bafashwe bari muri bus ifite ibirango; UAD 374B y’ibara ry’umuhondo n’icyatsi bakaba babeshyaga ko bari bagiye mu bikorwa by’ivugabutumwa mu Burundi.

Nyamara ariko, ubwo iri tsinda ryageraga ku mupaka wa Kikagati, urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Uganda ngo rwabitambitse nyuma yo kugira amakenga ku byangombwa by’inzira bakoreshaga ndetse no kuba aba bantu bari benshi kandi biganjemo urubyiruko rw’Abanyarwanda bagendera ku byangombwa bya Uganda.

Amakuru akomeza agera kuri Virungapost avuga ko ubwo izi mpunzi zari ziri guhatwa ibibazo abakozi b’uru rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka baje kotswa igitutu gikomeye n’abantu bo hejuru babategeka guhita bareka izo mpunzi zigakomeza urugendo rwazo.

Nyuma yo kubareka bagakomeza, aba bashinzwe abinjira n’abasohoka ntibabirekeye aho ahubwo babimenyesheje igipolisi ko hari itsinda rinini ryambukiye ku byangombwa by’ibihimbano, igipolisi cya Uganda nacyo gihita kibimenyesha icya Tanzania niko kwitambika imodoka yari itwaye izi mpunzi igarurwa muri Uganda.

Ngo bagarurwaga ku mupaka ariko, abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka ngo bongeye gusabwa kureka abo bantu no koroshya urugendo rwabo muri Tanzania kandi bigahita bikorwa.

Icyo gihe ngo nibwo igipolisi cya Uganda cyongeye kubizamo gita muri yombi izi mpunzi uko ari 40 kiba kizicumbikiye kuri station ya polisi ya Isingiro.
kikkagati

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ibyabereye kuri uyu mupaka byari nk’ikinamico kuko byamaze amasaha agera kuri atatu, aho umwe mu bakozi b’uru rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye Virungapost ko ubwo barekuraga izi mpunzi ku nshuro ya kabiri, batangajwe no kubona Abapolisi ba Tanzania bakorana n’Abagande mu kugarura izi mpunzi.

Ese ni iki cyaba kihishe inyuma y’izi nkuru zisa nk’izivuguruzanya?

Uru rubuga rwa Virungapost ruvuga ko mu kugerageza guhisha ibi bintu, uru rubuga rwa Softpower ivuga ko rufite aho ruhuriye n’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda, rwahise rutangaza ko izo mpunzi ari abakirisitu bari bagiye mu ivugabutumwa muri Tanzania.

Ngo aho gusobanura uko umubare munini w’Abanyarwanda b’abasore wahawe ibyangombwa by’inzira by’Abagande, ahubwo ngo hahise hagaragazwa ko igipolisi cyategetswe kubahagarika kubera gutinya ko bashoboraga gusubizwa mu Rwanda.

Amakuru yizewe ava mu nzego z’umutekano ariko akaba yemeza ko iri tsinda ryari rigiye mu mugambi w’ishyaka RNC wo gushaka abantu binjizwa mu gisirikare ukomeje kubera mu nkambi zitandukanye z’impunzi muri Uganda kandi bishyigikiwe na Brig Gen. Abel Kandiho ukuriye CMI.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *