U Bubiligi bwahagaritse ubufatanye mu iterambere bwari bufitanye na Congo
Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Didier Reynders na Visi Minisitiri w’Intebe akaba na minisitiri w’ubutwererane mu iterambere, Alexander De Croo, bafashe icyemezo cyo guhagarika ubutwererane na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Gatatu, itariki 10 Mutarama ubwo aba bayobozi bagiranaga ibiganiro mu muhezo na Komisiyo […]
Inkunga y'ibyo kurya igenewe impunzi zahungiye mu Rwanda yongeye kugabanuka – Loni
Ibihumbi by’impunzi zahungiye mu Rwanda byugarijwe n’ikibazo cyo kubura ibyo kurya kubera ikibazo cy’ibura ry’inkunga. Impunzi zisaga 100,000 zahungiye mu Rwanda zifite ibibazo byo kuba ibyo kurya zagenerwaga byaragabanyutse bitewe na none no kugabanyuka kw’inkunga zagenerwaga nk’uko byatangajwe kuri uyu wa kane, itariki 11 Mutarama 2018 n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR. Ishami ry’Umuryango […]
Burundi: Ingengo y’ imari igenewe iterambere ry’ iguhugu yagizwe ifunguro ry’ abayobozi
Mu itangazo yageneye abanyamakuru, Perezida w’ Ishyirahamwe Olucome ribarizwa muri sosiyete sivile i Burundi, Gabriel Rufyiri yatangaje ko ubushakashatsi yakoze bwerekana ko ingengo y’ imari ya Leta ikoreshwa ku nyungu bwite z’ abayobozi mu gihe abaturage barushijeho gukena. Rufyiri yikomye Leta ya Perezida Pierre Nkurunziza avuga ko iherutse gutora itegeko rigenzura uburyo amafaranga akoreshwa ariko […]
Ndi umukobwa w’ imyaka 19, mama asambana mbireba, ndamuhana akankangisha kuzantwika umunwa- NKORE IKI?
Mbandikiye ibi mbabaye kuko mama akomeje kuntera agahinda, aca inyuma data, agasambana n’undi mugabo nzi kandi nareba nkasanga ari ugusuzuguza data, none basomyi n’abayobozi ba bwiza.com nifuzaga ko mwamfasha ku bujyanama. Mfite imyaka 19, ubu nibwo ndangije kwiga segonderi, akenshi nakundaga kubona ababyeyi banjye batongana, amakosa buri gihe nkayashyira kuri papa, ariko ubu maze kubona […]
Umunyarwanda yatorewe umwanya wa visi perezida w’akanama k’uburenganzira bwa muntu ka Loni
Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Dr Francois Ngarambe, yagizwe visi perezida w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye kita ku Burenganzira bwa Muntu. Iyi mirimo mishya Ngarambe yashinzwe biteganyijwe ko azayikomatanya no kuba intumwa ihoraho y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO) mu Muryango w’Abibumbye ufite icyicaro I Geneve. Kuri uyu wa gatatu I Geneve nibwo Dr Francois Ngarambe yagizwe visi perezida […]
Nyuma y’iminsi yibasiwe, Bebe Cool yahuriye na Pitbull wo muri Amerika mu ndirimbo igenewe utubyiniro
Umuhanzi wo mu gihugu cya Jamaica yahurije umuhanzi wo muri Uganda, Bebe Cool ndetse na Pitbull w’umunyamerika mu ndirimbo nziza cyane iri mu njyana ya dancehall bise “Your Love”. Uyu muhanzi wo muri Jamaica witwa Honorebel akaba yarakoranye iyi ndirimbo na mugenzi we wo muri Jamaica nawe umaze kumenyekana cyane, Charly Black anatumiramo Bebe Cool […]
RDC: Umukozi w’urwego rw’ubutasi (ANR) yishwe urw’agashinyaguro muri Kasai
Umwe mu bakozi b’urwego rw’igihugu rw’ubutasi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (ANR) yarishwe acibwa umutwe mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuri uyu wa gatatu ushize muri Kasai yishwe n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi. Mu Ntara ya Kasai hakaba ari ahantu hamaze iminsi hibasiwe n’ubugizi bwa nabi bwiganjemo ubwicanyi bwatangiye muri Nzeri 2016 nyuma y’iyicwa ry’uwari […]
Abakiriya ba MTN bararira ayo kwarika banenga serivisi mbi bahabwa
Abakiriya ba MTN bakomeje kurira ayo kwarika bitewe na serivisi mbi badasiba guhabwa na sosiyete y’ itumanano ya MTN yabimburiye izindi mu Rwanda. Mu gihe iyi sosiyete y’ itumanaho ikomeje gutanga serivisi mbi, abafatabuguzi bayo batandukanye batangaza ko bafite ibibazo by’ ingutu bibabangamiye birimo gudahamagarana, internet , n’ ibindi”. Mu kiganiro na Bwiza.com , umwe […]
Zari na Mobeto batangaje ko kubyarana na Diamond byatumye bamamara
Umunyamidelikazi akaba n’umukinnyi w’amafilimi mu gihugu cya Tanzaniya ,Hamisa Mobeto ndetse n’umuherwe kazi Zari, Hassan “The boss lady” batangaje ko kubyarana na Diamond Platnumz ari ikintu cyatumye bamenyekana cyane muri rubanda. Mu kiganiro bagiranye na televiziyo AYO yo mu gihugu cya Tanzaniya, buri umwe yahamije ko kubyarana na Diamond byatumye amenyekana kubera ko uyu mugabo […]
Impunzi z’Abanyarwanda zandikiye HCR zisaba kutazoherezwa mu Rwanda nyuma yo gukurirwaho ubuhunzi
Abanyarwanda bari mu buhungiro bisabiye gukomeza kwitwa impunzi aho gusubira mu Rwanda bavuga ko nta mutekano bahagirira. Ni mu gihe u Rwanda rwatangije gahunda ya Come and See, Go and Tell mu 2013 mu rwego rwo kugirango impunzi zijye zibasha kuza mu Rwanda kwirebera ukuri guhari aho kwishinga impuha ahanini zigamije guhindanya isura y’igihugu. Mu […]
Barore Cleophas ntiyemeranya n’abita itangazamakuru ry’ibindi bihugu iry’ibinyoma
U Rwanda rwakomeje kugaragara ku rutonde rw’ ibihugu bibangamira ubwisanzura bw’ itangazamakuru kuva muri 2006, ubwo Radio Mpuzamahanga y’ u Bufaransa(RFI) yafungwaga. Uru rutonde rwagiye rutegurwa n’ umuryango uharanira ubwisanzure bw’ Itangazamakuru (Agenda de la Presse Libre de l’Ouest) kugeza n’ igihe gahunda ya BBC/Kinyarwanda yafunzwe na Leta y’ u Rwanda iyishinja gukwirakwiza ingengabitekerezo ya […]