Nyuma y’iminsi yibasiwe, Bebe Cool yahuriye na Pitbull wo muri Amerika mu ndirimbo igenewe utubyiniro

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi wo mu gihugu cya Jamaica yahurije umuhanzi wo muri Uganda, Bebe Cool ndetse na Pitbull w’umunyamerika mu ndirimbo nziza cyane iri mu njyana ya dancehall bise “Your Love”.
Uyu muhanzi wo muri Jamaica witwa Honorebel akaba yarakoranye iyi ndirimbo na mugenzi we wo muri Jamaica nawe umaze kumenyekana cyane, Charly Black anatumiramo Bebe Cool wo muri Uganda n’icyamamare Pitbull cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi ndirimbo bavuga ko yakorewe kubyina mu tubyiniro yatunganyijwe n’umugande, Herbert Skills kuri ubu irimo irabica mu tubyiniro hirya no hino nk’uko byatangajwe na Bebe Cool abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook nyuma yo kuvuga ko iyi ndirimbo yahuje abahanzi kuva Jamaica, Miami na Uganda avuga ko ari ibirungo byari bikenewe kugirango indirimbo yamamare ku isi yose.

YouTube player

Muri iki cyumweru gishize, nibwo Bebe Cool yibasiwe cyane n’abahanzi bagenzi be barimo Chameleon na Eddy Kenzo nyuma yo gukora urutonde rw’abahanzi bitwaye neza mu mwaka ushize ariko aba ntibagaragareho.
Abakurikiranira hafi muzika ya Uganda bakaba baranenze ibitutsi Eddy Kenzo yatutse Bebe Cool bavuga ko ari uburenganzira bwe bwo guhitamo abahanzi yumva ari beza kuri we kurusha abandi nk’uko Kenzo nawe yabikora.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *