Perezida Nkurunziza yahagarariwe mu Nteko rusange y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Perezida Nkurunziza ugiye kumara imyaka itatu adasohoka mu gihugu, mu Nteko rusange y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ntabwo yahagaragaye, yohereje umuhagarariye. Ni inteko rusange yateranye kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2018, i Addis Ababa muri Ethiopia, inama yagaragayemo abakuru b’ibihugu bihuriye muri uyu muryango, Visi Perezida wa mbere, Sindimwo […]

Umugeni yafashwe n’ibisazi yikuramo imyenda ariruka- REBA AMAFOTO

Ni umugeni ukomoka mu gace ka Masaka muri Uganda, ubwo bari mu mihango yo gushyingiranwa bijyanye n’umuco wabo, yahise afatwa n’icyo ibitangazamakuru bitandukaye byise ibisazi. Impamvu itangazwa yabimuteye ngo ni uko nyirabukwe yari yanze ko umukobwa abana n’umuhungu we w’umukire cyane. Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho Uyu mugeni […]

Bebe Cool n’umugore we Zuena mu byishimo by’imyaka 16 bamaranye mu rukundo

Umuhanzi wo muri Uganda, Bebe Cool n’umugore we Zuena, barishimira imyaka 16 bamaze babana nk’umugabo n’umugore, ubu bakaba bashima Imana yabahaye n’urubyaro. Zuena agira ati “mu myaka 16 ishize nibwo nahuye n’uyu mugabo nita umugabo wanjye, akaba na papa w’abana banjye, twabanye mu bihe byiza n’ibikomeye ariko tukabibanamo twembi, Imana yaduhaye umugisha w’abana beza batandatu […]

Uganda: Umugore yafatanwe igikapu gipakiyemo intwaro zitandukanye za gisirikare

Polisi ya Uganda ikorera ku mupaka wa Elegu uherereye muri district ya Arua, mupaka wa Uganda na Sudani y’Epfo, yafashe umugore wari ufite imbunda ebyiri n’amasasu menshi ndetse n’izindi ntwaro za gisirikare, yashakaga kwinjirana ku butaka bwa Uganda avuye muri Sudan y’Epfo. Ku wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2018, nibwo  Flavia Akech w’imyaka 42 […]

Lionel Messi yavuze ko kugenda kwa Neymar ntacyo byahungabanyije ku ikipe FC Barcelona

Lionel Messi, rutahizamu w’ikipe FC Barcelona atangaza ko kuba Neymar yarayivuyemo akerekeza muri PSG nta cyuho yasize; ahubwo ko biyubatse neza imbere. Mu kiganiro yagiranye na Worldsoccer yagize ati ” Ukugenda kwa Neymar byahinduye uburyo bw’imikinire; uhu turi ingabo nziza mu kibuga hagati; duhagaze neza nta gihunga; ibi nabyo bituma n’inyuma dukomera”. Neymar yaguzwe miliyoni […]

Umubano wa Wema Sepetu na Idriss Sultan ukomeje gutera benshi urujijo

Miss Tanzania Wema Sepetu n’umusore Idriss Sultan, bari baratangaje ko batakiri mu rukundo, ariko amagambo bakomeje kwandikirana atuma benshi babibazaho ko urukundo rwabo rwaba rwongeye gutera imizi. Muri uku kwezi nibwo Idris yashyize ifoto ye ku rukuta rwe rwa Instagram, abantu banshi bagiye bayikunda bakayishyiraho LIKE, muri abo na Wema Sepetu yagaragayemo ndetse nyuma anashyiraho […]

Ikibazo cy’iterabwoba Perezida Kagame akibona nk’icyakemuka ngo n’ubwo gikomeye

Mu nama y’Akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Gashinzwe Amahoro n’Umutekano, yabereye i Addis Ababa muri Ethiopie ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2018, yibanze cyane ku kibazo cy’iterabwoba, Perezida Kagame yakigarutseho avuga ko n’ubwo kugikemura bigoranye ariko bishoboka. Perezida Kagame avuga ko muri Afurika hagaragara impamvu z’iterabwoba kandi na none hakaba n’izindi zituruka […]

Muhanga: Yagwiriwe n'ikirombe arapfa ubwo yari agiye gucukura mu uburyo butemewe

Habukubaho Francois Xavier wari ufite imyaka 18 y’amavuko, yagwiriwe n’ikirombe ahita yitaba Imana ku manywa yo ku italiki ya 25 Mutarama 2018. Ibi bikaba byabereye mu kagari ka Butare , umurenge wa Kabacuzi, ho mu karere ka Muhanga, akaba yari atuye mu kagari ka Giko, umurenge wa Kayumbu mu karere ka Kamonyi , bivugwa ko […]

Nyanza: Abaturage barasabwa kwishyura ubwisungane vuba

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2017, abaturage ba Karere ka Nyanza basobanuriwe intwari icyo aricyo banakangurirwa kugumya kwihutisha gahunda yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituel de santĂ©). Ni mu muganda umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama/2018 ku rwego rw’Akarere ka Nyanza wabereye mu murenge wa Muyira mu Kagari ka Nyundo. Umuganda witabiriwe n’abaturage,inzego […]