Nyanza: Abaturage barasabwa kwishyura ubwisungane vuba

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2017, abaturage ba Karere ka Nyanza basobanuriwe intwari icyo aricyo banakangurirwa kugumya kwihutisha gahunda yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituel de santé).
Ni mu muganda umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama/2018 ku rwego rw’Akarere ka Nyanza wabereye mu murenge wa Muyira mu Kagari ka Nyundo. Umuganda witabiriwe n’abaturage,inzego z’umutekano Polisi n’abasirikare, abayobozi ba Karere, umushyitsi mukuru akaba yari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr. Ndimubanzi Patrick.

fa 1
Umuganda wabereye mu murenge wa Muyira witabiriwe n’abaturutse impande zose z’akarere ka Nyanza

Mu butumwa bwatanzwe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima yavuze ku munsi mukuru w’intwari uzizihizwa kuwa 01/02/2018, asobanura neza intwari icyo ari cyo, ati: tnawe upfa kuba intwari , ubutwari buraharanirwa, igihugu cyacu cyabohowe n’intwari zimwe zamennye amaraso yazo zihasiga ubuzima. buri wese naharanire gukora ibyiza yigira ku intwari zabohoye u Rwanda.”
 
Aha kandi yasabye abaturage n’abayobozi gukomeza gahunda y’ubwisungane mu kwivuza aho abaturage batarishyura basabwe kwihutira kwishyura kuko ubu akarere ka Nyanza abagera kuri 70% bamaze kwishyura ubwisungane ariko hawiye gukorwa icyatuma nabo bose batari bishyura bakishyura. “ nihakorwe igishoboka kugirango ubwisungane mu kwivuza bwishyurwe na buri wese hatazagira ubura uko yivuza . dukwiye kandi kwita kuri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri (School Feeding), kwita ku isuku (ubwiherero, isuku yo mu ngo, ku mubiri, imyambaro, ndetse ibiribwa,…).”
Fara 3
Yakomeje asaba abaturage kwihatira kugira uturima tw’igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi,…. aho yanashimiye abaturage uruhare bagaragaje mu kwiyubakira amashuri aho abana batangiye umwaka w’amashuri bahita bayigiramo. Yabashimiye kandi igikorwa cyiza bagize bakomeje no kugiramo uruhare cyo kwiyubakira urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa .
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ujye ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *